
Abasirikare bakuru babiri (2), Mungabo za Republika ya Democrasi ya Congo(FARDC), bakoreraga mubice by’umujyi wa Goma, homu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bafunzwe. Ibi bikozwe murwego rwo gukora amatohoza kuri Wazalendo bivugwa ko hishwe 43 ni mu myigaragambyo iheruka kuba kuwa Gatatu tariki 30, zukwezi kwa Munani, uyu mwaka.
Yari imyigaragambyo Wazalendo bateguye yo kwamagana ingabo z’umuryango wa b’ibumbye (Monusco) ndetse n’ingabo za karere ka Afrika y’uburasirazuba EAC.
Nyuma yuko aba Wazalendo bapfa abavuga rikijana mw’isi bamaganye ico gikorwa cokwica cakozwe n’ingabo za FARDC ziyobowe n’itsinda ryabasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu (GR). Arinaho perezida Félix Tshisekedi, yahise asaba ko abarinyuma y’ubwo bw’icanyi bose bajanwa imbere y’ubutungane.
Kumunsi w’ejo hashize tariki 03/09/2023, i Goma, hageze delegation ivuye Kinshasa, yarimo Minisitiri w’intebe w’ungirije akaba na Minisiteri w’ingabo Jean Pierre Bemba Gombo aho yarikumwe n’abandi ba Minisitiri baje murwego rwo gukora amatohoza kurubwo bw’icanyi.
Bariya bayobozi bivugwa ko ico bakoze cambere kugira ngo amatohoza akorwe neza bategetse ko hafungwa Komanda ureba ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu ureba izo Ngabo muri Goma, (GR) Colonel Mike Mikombe na Komanda Bawili, ureba Regiment ya 19 ifite icicaro mu Mujyi wa Goma. Ibi n’ibyatangajwe na Minisiteri w’ingabo Jean Pierre Bemba, kumugoroba w’ejo ku Cyumweru.
Twabibutsa ko iyi Delegation ikimara kugera i Goma, ahagana mu masaha yejo ku Cyumweru mugitondo babanjye guhangana n’itsinda rya Wazalendo aho bateye amabuye i Modoka yarimo Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba, gusa bivugwa ko abateye amabuye bose bo muri Wazalendo bafashwe bakaba bafunzwe.
By Bruce Bahanda.
Tariki 04/09/2023.