I Nairobi mugihugu ca Kenya, umuryango wa Banyamulenge baribuka intwari Sekunzi Muragwa Bonheur, wapfuye kw’itariki 05/9/2022.
Nu Muhango uza kubera mwitorero rya Convenant Church, aho bakunze kwita kwa Bishop ho mugace ka Kasalani. Muragwa Bonheur Sekunzi, numwe muba Nyamulenge bafashe iyambere batabara Abanyamulenge mu misozi miremire y’Imulenge.
Nimugihe intambara zabica bigacika zari Ntambara zari zigamije kurimbura Umunyamulenge nkuko izi Nyeshamba za Mai Mai zabyigambaga ikindi nuko wari umugambi w’inyeshamba za Mai Mai na Red Tabara zari zigamije kwirukana aba Banyamulenge muriyi misozi iherereye muri teritware ya Fizi, Mwenga na Uvira, muri Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Nyuma Bonheur Sekunzi yaje gufatwa n’ingabo za FARDC arafungwa azira kuba arumwe mubanyamulenge barwanirira abaturage bo mubwoko bwa Banyamulenge.
Gufungwa kwa Bonheur Sekunzi, niko kwaje kuviramo urupfu rwe.
Iyi ntwari iza kwibukwa uyu munsi ari mubayobozi ba Twirwaneho bahagaritse ibitero ahantu hatandukanye harimo igitero cyagabwe mu Kagogo, Mibunda na Minembwe nahandi.
By Bruce Bahanda.
Tariki 05/09/2023.