Umushumba w’itorero rya Methodist Libre Mu misozi miremire y’Imulenge, Ruberwa Muhizi Ntayoberwa, yishwe arashwe na Mai Mai.
Uyu mushumba w’itorero rya Methodist Libre, yarasiwe mubice bya Sanganya, nimugihe yari yerekeje ahagomba ga kubera ibiganiro bitegura imishikirano ya Mahoro ihuza amoko yose aturiye ibice byomu Chohagati .
Nkuko iyo nkuru igera kuri Minembwe Capital News, dukesha abari mubice bya Mikenke homuri teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Demukarasi ya Congo bagize bati: “Pasteur Ruberwa, yari asanzwe ari mukiraro cy’Inka mu Kamombo, habaye kuwa Gatandatu ajya mu Mikenke gusengera yo ararayo, kuwa Mbere yerekeza Mugitasha ahagomba ga kubera ibiganiro bihuza Abanyamulenge n’Abapfulero ndetse na Babembe, byari biganiro bitegura imishyikirano izaba kuruyu wa Gatanu nanone kandi ikaba izahuza amoko yose. Ubwo uyu Mugabo yari munzira ataragera aho ibyo biganiro byagombaga kubera n’ibwo Mai Mai yamwishe imurashe.”
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko kuru wa Kabiri tariki 05/09/2023, aribwo umurambo w’uyu Mushumba w’itorero, watoraguwe kubufasha bw’abasirikare ba Barundi bo mwitsinda rya Task Force, bakorera mubice bya Mikenke nimugihe abaturage bari bagiye kubasaba ubufasha nyuma yuko uwo Mugabo yari yabuze.
Abanyamulenge cangwase Abatutsi bakomeje kw’icwa Muburasirazuba bwa Republika ya Demukarasi ya Congo . Aba Banyamulenge bagiye bicwa mubihe bitandakanye bazira ubwoko bwabo gusa bakomeje gutakira amahanga na leta ya Kinshasa aho kubumva hubwo bakarushaho kuvunira ibiti mu matwi.
By Bruce Bahanda.
Tariki 05/09/2023.