Mugihe ishuri muri Republika ya Democrasi ya Congo, byamaze gutangazwako ryafunguye mu Ntara zigize iki gihugu bamwe mu Balimu banze gufungura ngo kumpamvu ko leta ya Kinshasa itajya yubahiriza ibyo yasezeranije aba Balimu.
Zimwe mu Ntara ziki gihugu zirimo Abalimu banze gufungura harimo niya Ituri, aho muri teritware ya Irumu, Mahagi na Djugu, Abalimu baho banze kwitabira ifungurwa ryamashuri bitewe nuko bagize amezi agera kuri abiri (2) badahembwa .
Ubwo umunyamakuru wa Minembwe Capital News, yavuganaga numwe mu Balimu womuri ako gace uwo Mwalimu yabanjye kumubwira ko akorera kuri EP Djugu ya 2, yagize ati: “Twebwe rwose ntabwo twafunguye bitewe na leta yanze kuduhemba Amafanga yacu ubwo rero itaraduha ayo mafaranga ntituzafungura umwaka wa 2023-2024.”
Iki gikorwa cyokutitabira kwa Balimu mugufungura amashuri cyateje ababyeyi kwibaza ibibazo birimo ikibazo cyokudindiza Abana babo.
Hakaba haribindi bibazo Abanyeshuri bahorana nimugihe badindizwa kwiga kubera intambara hakaba hakubitiyeho niki cya Balimu banze gufungura kubera umushahara wabo.
By Bruce Bahanda.
Tariki 06/09/2023.