
Umunya-politike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa Martin Fayulu umuyobozi w’ishyaka rya ECIDE arinawe uzahagararira iri shaka mu Matora yu Mukuru w’igihugu mu kwezi kwa 12 uyu mwaka yandikiye urwandiko uwitwa VOLKEL TURK uhagarariye komisiyo y’ubumwe bw’ibihugu bigize isi kubijanye n’uburenganzira bwa Muntu ko ikiremwa Muntu muri Republika ya Democrasi ya Congo Kiri mubihe bibi kandi biva kuri Guverinoma ya Kinshasa.
Muri urwo rwandiko uyu muyobozi yagaragaje impungenge afite kubijanye n’uburenganzira bwa Muntu muri Congo ndetse nukuntu abayobozi ba Kinshasa bagenda bitambika imyigaragambyo yamagana ibyo bakora ndetse no Muburasirazuba bw’iki gihugu kubwumwihariko mu Mujyi wa Goma ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Fayulu kandi avugako yatsinze amatora yo mu mwaka wa 2018 akemeza ko amanyanga ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi buri gukora arayo kugirango bazabashe gusubira kwiba amatora ateganijwe mukwezi kwa 12/2023.
Fayulu yakomeje avuga ko Tshisekedi yahinduye abacamanza bashinzwe kurengera itegeko shinga ryigihugu, itegeko rireba amatora , ndetse nogushiraho abazatora batabaho.
Uyu munyapolitike yatinze cane kukibazo cyokwangira abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho kuba bakora imyigaragambyo aho ashinja nigi Polisi gukoresha imbaraga zumurengera ndetse nakwiyambaza igisirikare kugifasha kurwanya abigaragambya.
FAyulu akaba ahamagarira iri shirahamwe rishinzwe uburenganzira bwa Muntu kugirango ribashe kurinda ndetse nogukingira ibibazo birikuba muri RDC.
By Bruce Bahanda.
Tariki 06/09/2023.