Umusirikare wo Mugabo za Republika ya Democrasi ya Congo wakoreraga muri Brigade ya 12 ifite icicaro mu Minembwe witwa Petro yaburiwe irengero kuva kuruyu wa Gatatu.
Mu makuru Minembwe Capital News, imaze kwakira nuko uyu musirikare yabuze kuva kumunsi w’ejo hashize tariki 06/09/2023. Nkuko ayamakuru abivuga ngo uyu musirikare baherutse yerekeje munzira igana kuri Ugeafi ugana kuruzi rwa Rwiko nyuma y’ubwo ntiyongeye kuboneka.
Uyu musirikare waburiwe irengero akaba avuka mubwoko bwa Bapfulero bo mubice by’i Milimba. Ubwo Minembwe Capital News yabazaga amakuru y’uyu musirikare wo Mugabo za Republika ya Democrasi ya Congo umuntu utashatse kwivuga izina yagize ati: “Ntagushidikanya uyu musirikare yagiye muri benewabo aba Mai Mai.”
Yakomeje agira ati: “Sinawe wambere mupfulero ucitse igisirikare ca FARDC akerekeza muba Mai Mai. Erega Mai Mai ntirikure no kuri Ugeafi irahagera ariko ibice Mai Mai igenzura ni mubice by’u Rurenge naho nihafi yaho bamuherukiye.”
Muriki Gitondo ca none kuwa Kane ingabo za RDC mu Minembwe bazindutse bashakira mu misozi yose ikikije Ugeafi aba basirikare bo bavuga ko Umusirikare wabo yoba yarishwe nabantu batarabasha kumenyekana.
Andi makuru avugwa mu Minembwe nuko kumunsi w’ejo haguye imvura n’inshi ikaba yarangirije aho bivugwa ko yasenye amazu ku Kiziba ureba kumusozi wo Kuwigishigo. Iyo mvura iguye mugihe yarikenewe nimugihe Inka zashaka ga kwicwa n’inzara.
Gusa iyo mvura nkuko byavuzwe yarimo urubura amakuru yizewe dufite nuko urubura rwaguye mubice bigana kuri Rwiko.
By Bruce Bahanda.
Tariki 07/09/2023.