Dr Denis Mukwege,
Umuganga uzwi nkumuntu uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, abona kuba ababaye mu mitwe y’inyeshyamba nka Jean Pierre Bemba, Mbusa Nyamwisi, Lt Gen. Constant Ndima na Gen. Nduru Chaligonza barahawe akazi muri Leta ari amahitamo mabi yakozwe n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Bemba ni Minisitiri w’Ingabo, yamenyekanye cyane ubwo yari yarashinze umutwe witwaje intwaro wa MLC wakoreye muri RDC na Repubulika ya Centrafrica. Nyamwisi we ni Minisitiri ushinzwe ukwishyira hamwe mu karere, akaba yarabaye mu mutwe wa RCD-Goma.
Lt Gen Ndima we ni Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, akaba yarabaye umwe mu bayobozi b’umutwe wa MLC, naho Gen. Chaligonza wamusimbuye by’agateganyo mu gihe ari kubazwa n’urwego rw’iperereza i Kinshasa yabaye mu mutwe wa RDC-Kisangani na UPC.
Dr Mukwege ashingiye ku mateka y’aba banyapolitiki n’abasirikare, yatangaje ko hari abantu bazize ibikorwa byabo ubwo bari abayobozi cyangwa bari mu buyobozi bukuru bw’imitwe y’inyeshyamba, bityo ko batakabaye bahembwa imyanya muri Leta.
Afatiye urugero kuri Gen. Chaligonza, Dr Mukwege yavuze ko nk’uyu musirikare yavuzwe kenshi mu birego by’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, hamwe n’abandi barimo Thomas Lubanga na Bosco Ntaganda, bose baburanishijwe, bagakatirwa n’uru rukiko.
Yagarutse ku buryo Bemba na Nyamwisi bahawe imirimo ikomeye, asobanura ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bubeshya abaturage.
Ati: “Nyuma yo guha Bemba na Nyamwisi imyanya muri guverinoma, uku guha imirimo uwabaye inyeshyamba kurereka rubanda umuhigo utazagerwaho ku butegetsi bwa Tshisekedi. Amagambo ye n’ibikorwa bye biba bihabanye buri gihe kandi bishyira mu kaga igihugu cy’Abanyekongo.”
Dr Mukwege anenze iri tangwa ry’imirimo mu gihe ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi bwafashe icyemezo cyo kudashyira mu nzego z’igihugu, cyane iz’umutekano, abahoze mu mitwe y’inyeshyamba. Kiri mu byatumye abari abarwanyi ba M23 begura intwaro mu mpera z’umwaka wa 2021 basaba ko isezerano bahawe ryubahirizwa n’amasezerano ajanye no gucura Impunzi zose ndetse nokuzamurirwa mu Ntera kwabamwe murabo barwanyi.
By Bruce Bahanda.
Tariki 07/09/2023.