Uwahoze ari perezida wa Republika ya Democrasi ya Congo, yongeye kuvuga ko byose bizashira nimugihe ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi, buheruka kwataka urugo rwe ruherereye i Kinshasa kumurwa Mukuru w’igihugu ca RDC.
Mu munsi itatu ishize nibwo abashinzwe gukora imihanda batatse ayo mazu ya Joseph Kabira Kabange murico gihe Kabira yari yerekeje i Lubumbashi ariko Umuvugizi wa Olive Lembe muka Joseph Kabira yahise atangaza ko kwa Kabira hatewe gusa ibi byaje kurangira abatatse urwo rugo bahagaritswe nabashinzwe kurinda imitungo yo kwa Joseph Kabira.
Nyuma aha kwa Joseph Kabira kandi haje kugotwa n’ingabo zo mwitsinda ry’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu (GR) aba nabo baje kongera kwerera n’ubundi iyo baje bava.
Ibi bikaba byatumye Joseph Kabira Kabange yongera kwikoma leta ya Kinshasa akoresheje urubuga rwe rwa Twitter aho yagize ati: “Ibi bizashira! Abibwira ko bamaze kugera iyo baja bumva ko bafite ubushobozi ndababwira ko ibyo bizashira. Itera bwoba rya politike naryo rizashira.”
By Bruce Bahanda.
Tariki 07.09.2023.