
Kuri uyuwa Kane kubiro bikuru bya mairie ya Bukavu herekanywe umugabo ushinjwa kwiba amafaranga akoresheje uburiganya budasanzwe muriki gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’umutekano w’imbere mugihu murwego rw’Intara nyakubahwa ALBERT MUSAMBYA yahamijeko uyu Mugabo yafatiwe hanze yu Mujyi wa Bukavu ngo nimugihe yashakaga gufata amafaranga y’umuryango we nkincungu yuko yaba yarashimutswe.
Kugirango uwo Mugabo aze kumenyekana byatewe nuko umuryango wiwe ndetse n’ubuyobozi bakoze iperereza ryimbitse bikavugwa ko uyu Mugabo yakomeje guhamagara atabaza ngo yashimuswe ariko byari murwego rwogushaka uburyo yabona amafaranga.
Mugutohoza basanze inomero yatelephone ikomeza guhamagara ariyu yu Mugabo wavugagako yashimuswe. Akaba yarimo asaba Amafanga angana na 5.000$.
Minisitre Musambya, akaba yasiguye impanvu uyu Mugabo yagejejwe imbere y’ubutungane ngo n’ukugira ngo ubu bujura bushya bwadutse muri Kivu yamajy’Epfo budakomeza gufata indi ntera.
N’ubundi Minisitiri akaba yasabye abaturage bose kwirinda ubu bujura ndetse ko Abaturage bafatanya nabashinzwe kurinda umutekano kugira ngo izo nkozi zibibi zihanwe.
Uyu Mugabo wafatiwe murubwo bujura akaba yamaze kugezwa imbere y’ubutungane. Nubujura bumaze kwinjrwamo uruby’iruko rwinshi aba bukora biba buriwese harimo nababyeyi babo.
By Bruce Bahanda.
Tariki 10/09/2023.
Wow, amazing blog layout! How long have you been blogging for? you made blogging look easy. The overall look of your website is magnificent, as well as the content!