Umwe mubayobozi b’ihuriro ry’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwana Constant Mutamba Tungunga, yavuzeko we mugihe ngo yaba perezida wa RDC ngo yahindura igihugu c’u Rwanda i Ntara ya Congo Kinshasa.
Iri huriro rya Mashaka ayoboye niriharanira impinduramatwara ryitwa DYPRO, uyu perezida waryo yasezeranyije Abanyekongo ko mugihe bamugirira icizere bakamutora kuba umukuru w’igihugu yakora ibintu byatangaza abavuka muriki gihugu harimo kugira u Rwanda i Ntara ya Congo.
Ibi yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 zukwezi kwa Cyenda 2023, nimugihe tariki ya 30 zukwezi kwa Munani, iri huriro rya DYPRO ryatangaje ko ari we mukandida wayo mu matora ya Perezida wa RDC azaba mu kwezi kwa Cyuminakabiri uyu mwaka.
Uyu munyapolitike utavuga rumwe nubutegetsi bwa Kinshasa bwana Mutamba niwe watangije ishyaka NOGEC yavuze ko uburasirazuba bw’igihugu cyabo burimo umutekano muke, kandi ngo watewe n’u Rwanda.
Abajijwe icyo azakora mu gihe yatorerwa kuba Perezida wa RDC, yagize ati: “Tuzashoza intambara ku Rwanda, turwiyomekeho nk’intara ya 27 ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Murabizi ko abaturage barambiwe. Barambiwe ibitekerezo bimwe, barambiwe izina rimwe, ni yo mpamvu natangaje kanditatire yanjye.”
Uyu munyapolitiki aravuga ko ari umukandida w’abaturage, akaba umukandida w’urubyiruko. Agaragaza ko afite icyizere cy’uko azatsinda amatora azaba ahanganyemo n’abarimo Perezida Félix Tshisekedi n’abandi nkaba Moïse Katumbi.
By Bruce Bahanda.
Tariki 10/09/2023.
What i don’t understood is if truth be told how you’re no longer really much more smartly-appreciated than you might be right now. You are so intelligent. You already know thus significantly in relation to this subject, made me personally believe it from so many numerous angles. Its like women and men aren’t involved except it’s something to accomplish with Girl gaga! Your personal stuffs nice. All the time maintain it up!