Itsinda rya Wazalendo, bongeye gutegura imyigaragambyo simusiga nkuko iyi nkuru igaragara yatanzwe n’Umunyamakuru Justin Kabumba, yatangaje ko iyo myigaragambyo izaba kumunsi wa Gatatu muriki Cyumweru tariki 13/09/2023.
Ni myigaragambyo izaba igamije ngo kwirukana ingabo z’umuryango wa b’ibumbye(MONUSCO) zikorera mubice by’Uburasirazuba bw’iki gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo aho bivugwa ko zihamaze imyaka irenga 18. Wazalendo bavuga ko izi Ngabo ngunubwo zaje kugarura amahoro muraka karere ariko ko ntanakimwe ngozaba zigamije kumarira abanyekongo n’imugihe intambara zanze guhagarara hubwo zikomeza kwiyongera nkuko bariya Wazalendo babyivugira.
Iyo myigaragambyo kandi ngwizaba igamije gusaba ko muri RDC hakorwa ubutabera kuri Wazalendo baheruka kwicwa n’inzego zishinzwe umutekano muri Republika ya Democrasi ya Congo mugace ka Goma nimugihe tariki 30/08/2023, hishwe Wazalendo benshi. Leta yatangaje ko abishwe bageze kuri 51 naho Wazalendo ubwabo bavuga ko hishwe abarenga 163.
Ibi byatumye Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Lt Gen Ndima, ahagarikwa ndetse n’abandi ba Colonel babiri barimo ukuriye ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu (GR) bikavugwa ko aribo bayoboye ibitero byahitanye abo Wazalendo.
Abanyekongo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu yamajy’Epfo bagize igihe basaba ko izi Ngabo za Monusco zabavira mugihugu ndetse n’ingabo za EAC ko nazo zava kurubu butaka bw’igihugu ca RDC.
By Bruce Bahanda.
Tariki 11/09/2023.