
Mugace ka Komine Oicha homuri teritware ya Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahacyumbikiwe abakuwe mubyabo haravugwa ibura ryamazi meza.
Bikavugwa ko kugirango babone amazi Meza bakoresha urugenzi rurerure ndetse namafaranga menshi.
Umuyobozi womuri ako gace bwana Jean Pierre Kisubi yasobanuriye itangaza Makuru ko ibura ryayo mazi rigize igihe kirekire.
Ati: “Muraka gace amazi meza yatangiye kubura ahagana mukwezi kwa Gatatu uyu mwaka. Amazi ubundi yahoraga avomwa mubisima bibiri ibi bisima byarangiritse. Byatumye haba indwara ninshi zirimo n’iza Chorera.”
Bwana Jean pierre, yakomeje avuga ko arimo gukorana ibiganiro n’ishirahamwe rya CICR kugirango ribubakire ibyo Bisima byarangiritse ariko ko ibyo biganiro bitaratanga umusaruro ufatika.
Uyu muyobozi yanaboneye ho umwanya wogusabisha amashirahamwe kubagoboka ndetse ko na Guverinoma ya Republika ya Demokarasi ya Congo, koyagira ico ikora ngwifashe abo bakuwe mubyabo kugira ngo indwara zidakomeza gufata indi ntera.
By Bruce Bahanda.
Tariki 11/09/2023.