Ishaka rya PPRD, rirashinja ingabo z’akarere ka Afrika y’iburasirazuba (EACRF) ziri mubutumwa bw’amahoro Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugirana umubano n’ihuriro ry’amashaka y’ibumbiye muri Union sacrée, ibi byavuzwe n’Umunyamabanga Mukuru w’ishaka rya PPRD bwana
Ferdinand Kambere, ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro na Radio Top Congo FM kuri uyu wa Mbere tariki 11/09.
Ati: “Ni iki kindi EAC yaje gukora kitari ugushaka amahoro Muburasirazuba bw’iki gihugu ntabwo duhisha umutwe wa M23, ufatanyije n’ubutegetsi bwa Union sacrée. Abavugizi ba M23 barabyemera buri gihe kandi guverinoma ntirabihakana.”
Uyu muyoboke mukuru w’ishyaka ry’uwahoze ari Perezida, Joseph Kabila, yemeza ibyo avuga ashingiye cyane cyane ku guceceka ku butegetsi bwa Tshisekedi ku bivugwa n’umuvugizi w’uyu mutwe yita uw’iterabwoba. Uyu yagize ati: “Haribyo mugaragaza bitandukanye nibyo M23 ivuga ngo: muri inshuti zacu, twasinyanye amasezerano, twarwananye namwe mu kurwanya Kabila.”
Kambere kandi avuga ko ikindi kibyemeza ari ubwicanyi buherutse gukorerwa i Goma ku itariki ya 30/08/2023, n’ubwicanyi bwakorewe Wazalendo nimugihe bashakaga gukora imyigaragambyo yamagana ingabo za Monusco.
Amakuru aturuka mu nzego z’ubutegetsi avuga ko mu guhashya imyigaragambyo y’abayoboke b’idini ryaho, abagize ingabo zishinzwe kurinda perezida (GR) muri Congo bishe abigaragambyaga bagera kuri mirongo itanu numwe nkuko leta yabitangaje. Iki gikorwa kubwa Ferdinand Kambere ngo gisobanura, ubufatanye buri hagati y’ubutegetsi bwa Tshisekediste n’aba baterabwoba.
Ati: “Urebye neza imyitwarire y’abagize Garde Republicaine, wibaza rwose niba mu by’ukuri ibi bidahuye n’ibyatangajwe na M23 isaba umwanya muri GR. Bigenda bite? Na none kuki dukomeza kongera igihe cya état de siège ?”
Nubwo uyu avuga ibi, ku ruhande rwayo, Kinshasa ntiyigeze ihwema kwamagana intambara zo mu burasirazuba bw’igihugu, bukomeje kuba indiri y’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro y’abanyagihugu n’abanyamahanga ariko ukunze gushyirwa mu majwi ukaba umutwe wa M23 ivuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda.
Ku bijyanye n’ubwicanyi bwabereye i Goma, guverinoma yohereje komisiyo igizwe na ba minisitiri barimo uw’ingabo ndetse n’uw’umutekano w’imbere mu gihugu basuzume ibyabaye ndetse abasirikare batandatu bo muri uyu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu barimo kuburanishwa. Umutwe wa M23 ni wo wafashe iya mbere mu kwamagana ubwo bwicanyi ubwo bwabaga binyuze ku muyobozi wa wo, Bertrand Bisimwa.
Ku bijyanye n’ingabo z’akarere ka Afrika y’Iburasirazuba, manda yazo yongerewe amezi atatu, nubwo Perezida Tshisekedi yagiye anenga cyane izi ngabo za EAC nawe azishinja kureberera M23 aho kuyirwanya.
Aha rero ukaba wakwibaza ukuntu umuntu wahuruje amahanga ngo arwanye uyu mutwe, PPRD ihindukira ikamwita icyitso cyawo kandi uyu mutwe nawo warakomeje kwemeza ko yanze kubahiriza ibyo bari barasezeranye nk’uko abavugizi ba M23 bagiye babigarukaho bemeza ko bigeze kugirana imishikirano ndetse akabatumira bakamarana igihe i Kinshasa ariko nyuma ntibubahiriza ibyo baribemeranyije.
By Bruce Bahanda.
Tariki 12/09/2023.