Kuriki Cyumweru, tariki 17 z’ukwezi kwa Cenda uyu mwaka, habaye impinduka mu gisirikare ca Republica ya Demokarasi ya Congo, ahanini mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nimugihe Général Major Peter Chirimwami ukomoka muri kivu y’Amajepfo niwe wavuzwe ko yatsimbuye Lt Gen Ndima Constant murwego rwa operation mu Ntara ya Kivu yaruguru aho ingabo za FARDC zihanganye n’izumutwe wa M23.
Lt Gen CONSTANT NDIMA akaba yarafite imyanya igera kuri ibiri aho yari Gouverineri akongera agahagararira Operation Muri Kivu y’Amajyaruguru. Kuruyu mwanya wa Guverineri wo byemezwa ko yawutsimbuweho na Major Gen Nduru Ychaligonza Jaques.
Tubibutse ko mu minsi ishize abo mwitsinda rya Wazalendo bacishije ibitekerezo byabo kumbuga nkoranyambaga bagaragaza ko batishimiye Lt General CONSTANT NDIMA , ngo nimugihe atabitagaho nkuko babyivugira ngo nomugihe barwanya M23 uyu musirikare bakavugako atabaha ga ibikoresho by’agisirikare kugira ngo barwanye ziriya nyeshamba. Ubwo batangaga ibyo bitekerezo byabo bavuze ko ubufasha baheruka kububona ngw’igihe ca Major Gen Peter Chirimwami, nimugihe yarahagarariye nu bundi operation muri Kivu y’Amajyaruguru ahagana mu mwaka wa 2022 .
Ibi bikaba biri mubyatunye n’ubundi perezida Félix Tshisekedi yongera kuzana Major Gen Peter, aho byemejwe ko ariwe bahaye guhagararira operation muri Kivu y’Amajyaruguru.
Lt Gen CONSTANT NDIMA, kurubu akaba ari Kinshasa aho arimo arahatwa ibibazo kubijanye n’abaturage bapfuye tariki 30 z’ukwezi kwa Munani. Aba baturage nimugihe bakoraga imyigaragambyo yokwamagana ingabo za Monusco ndetse niza EAC bikaza kurangira ingabo za FARDC zibamisheho urufaya rwamasasu abarenga 57 bakahasiga ubuzima.
By Bruce Bahanda.
Tariki 18/09/2023.