Umunyamulenge kazi Bintu, yafunzwe azira gusuhuza abaturage b’irwanaho. Bintu yafashwe kuruyu wa Gatanu tariki 15/09/2023 afashwe n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zo muri Brigade ya 12 ifite icicaro mu Minembwe.
Mu makuru Minembwe Capital News, yabwiwe iyahawe nabantu bizewe baturiye umujyi wa Komine Minembwe ho mu Misozi Miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, batubwiye ko uyu mudamu Bintu ko yafashwe n’ingabo ziyobowe na Colonel Alexis Rugabisha arinawe Ops wiriya brigade ya 12.
Nkuko ayamakuru yakomeje atangwa nuko ngo uyu mudamu Bintu yazize kuba yararamukanije nabasore bo mwitsinda rya Twirwaneho ndetse ngo baza no kwiphotozanya nkuko bigaragara mu maphoto yakomeje gucicibikana kumbuga nkoranyambaga. Twirwaneho akaba aritsinda rya Banyamulenge rigwiriyemo ingero zose Abagabo, abasore ndetse nabasaza. Twirwaneho ikaba yarabayeho mugihe intambara za Mai Mai kubufasha bw’Ingabo za RDC zasenyeraga aba Banyamulenge, ngo nimugihe bashakaga kubakura muriyo misozi y’Imulenge.
Kurubu Bintu afungiwe muri prison ya Gisirikare iri mugace kari hagati ya Madegu n’u Runundu rwa Basegege, aha kandi akaba arihafi na Radio Tuungane de Minembwe.
Bintu, ufunzwe azira kuramukanya n’abaturage b’irwanaho n’umudamu uri mukigero cyimyaka irihagati ya 37 na 40. Akaba ari umudamu wa Lt Col Muyoboke, usanzwe ari umupolisi muri RDC. Bintu avuka mu misozi miremire y’Imulenge,mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo.
By Bruce Bahanda.
Tariki 18/09/2023.
Abarengana ni benshi ntawe twalihanganye ni mpunzi zuzuye amakambi kubera Congo Nawe ni yihangane
Nta joro lidaca
Ubivuze neza nshuti Gasore.
Ariyamaphoto ntabayarayashize hanze abantu bajebamenya gukoresha media