
Abanyamulenge ngo bagiye bagabweho ibitero simusiga na Mai Mai k’ubufasha bw’Ingabo za RDC. N’kuko bigaragara ibi bitero n’ibyahereye mu mwaka wa 2017 kugeza umwaka wa 2023.
Ingabo za RDC zo muri Brigade ya 12 zari ziyobowe na Gen Dieudonne Muhima, ziri muzishinjwa guha ubufasha abarwanyi bo mu mutwe wa Mai Mai Bishambuke abazwi ho kugaba ibitero mu Mihana ya Banyamulenge mu misozi miremire y’Imulenge ahanini mu Minembwe, Rurambo, Indondo na Bibogobogo. Bariya basirikare ba FARDC byavuzwe ko bahezaga Mai Mai imbunda, Amasasu ndetse ubundi bakabaha inzira banyuramo kugira baje kwica Abanyamulenge no kunyaga Inka zabo.
Ahagana mu mpera z’umwaka wa 2017, nibwo Mai Mai yo mubwoko bwa Bapfulero na Banyindu bihuje Maze batangira kugaba ibitero aha herereye aba Nyamulenge. Byari bitero aba ba Mai Mai bari barahaye izina ngo “Ibitero byo guhanagura Umunyamulenge,” mu misozi miremire ndetse no mu misozo yohagati mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo. Aba Bapfulero na Banyindu ndetse na Babembe bakunze kwita aba Banyamulenge ngo ni “Abanyarwanda,” irizina baribita ga bashingiye kw’isura yabo yagitutsi.
Abashinzwe Iperereza n’abashinzwe umutekano ubwabo nabo bari mubagiye bashigikira ibitero byogusenyera Abanyamulenge.
Nyuma yuko ibi bitero bya Mai Mai k’ubufasha bw’Ingabo za FARDC haje kuba ibindi bisa n’ibitero byari bigamije guhiga urubyiruko rw’Abanyamulenge. Muricogihe abenshi m’urubyiruko barafashwe barafungwa buzira impamvu kugeza ubu Gereza zohirya nohino muri RDC zifungiwemo Abanyamulenge.
Muribimwe bi babaza Abanyamulenge harimo ko Inka zabo zanyazwe na Mai Mai k’ubufasha bw’Ingabo za RDC n’abana babo bakaba bafungiwe mu Magereza ariko abanyaze Inka zaba Banyamulenge bakaba bakicidegembya.
Kugeza magingo aya umutekano w’Abanyamulenge ntiwifashe neza ahanini Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
Umutekano waba Banyamulenge, bivugwa ko warushijeho kuba mubi mugihe leta ya Kinshasa yahinduriye Mai Mai kuba Wazalendo aho izi Mai Mai zaboneyeho inzira ishongoye yokwica Abanyamulenge ntawe ubakomye munkokora.
Impunzi zo mubwoko bw’Abanyamulenge zahungiye hagati mugihugu ntibasiba kwicwa kandi bishwe na Wazalendo.
Abatutsi ba bakongomani bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bicwa kimwe nuko Abanyamulenge bicwa. Ibi bikaba bi bagwirira umunsi kumunsi.
Amajana yaba Batutsi bamaze kwicwa abandi barashimutwa abarenga 300 baraboshwe bazira ubwoko bwabo.
Inka zaba Banyamulenge zisaga 300.000 zimaze kwicwa izindi zirenga uyu mubare zaranyazwe. Zinyagwa ingabo za RDC zirebera kandi byose bikozwe naba Wazalendo na FDLR.
Abatutsi benshi bamaze guhunga iki gihugu ca RDC.
Ibitero byaburi munsi byibasira abungeri b’inka zabo mubwoko bw’Abatutsi baturiye Kivu yamajy’Epfo na Kivu y’Amajyaruguru. Imvugo zihembera amacakubiri nazo zikomeza gufata indi ntera nimugihe aba Wazalendo bigambako bazamaraho Abatutsi.
Izi mvugo zihembera urwango ahanini zikoreshwa nabanyapolitike nka Justin Bitakwira nabandi bahora hafi ya perezida Félix Tshisekedi.
Biravugwako Abatutsi benshi bamaze gucika intege nimugihe ibitero byabaye byinshi kuribo ndetse n’imvugo zikomeza kubiba amacyakubiri zikoreshwa n’abanyapolitike zagiye zibisukaho bimeze nkibitero by’umuriro ugurumana.
Amwe mu magambo aba Banyamulenge bagiye basukwaho babwibwa ko ngo “Arinzoka, Abanyamahanga, Abanyarwanda….. N’ibindi n’ibindi…..”
By Bruce Bahanda.
Tariki 20/09/2023.