
Kugicamunsi c’ejo hashize tariki 21/09/2023, ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo( FARDC) zo muri brigade ya 12 ifite icicaro mu Minembwe zakoresheje i Nama mu Minembwe.
Yari i Nama yahamagajwe mo ingeri zose zabaturiye agace ka Komine ya Minembwe, abo muri Soseyete sivile, abahagarariye uruby’iruko, abashumba ba Matorero naba Chefs bayoboye ama Localite.
Iyi Nama ikaba yari yobowe na Brigadier General Andre Oketi Ohenzo. N’kuko iyinkuru tuyikesha bamwe mubaturage baturiye ako karere nuko Gen Andre Oketi Ohenzo, yari yariye karungu ubwo yarimo akoresha ibyo biganiro nimugihe yavuze amagambo asharira ayabwira abitabiriye ibyo biganiro.
Brigadier General Andre Oketi Ohenzo, yagize ati: “Mu Minembwe maranye namwe amezi akabakaba icenda(9), nagerageje uburyo bwose ngo ngarure umutekano ariko hari byakunze n’ibitarakunze. Gusa mbabwire ko amazi amaze kurenga inkombe bivanye n’ibyo Twirwaneho irimo gukora, bamaze kurenga umurongo utukura.”
Uyu musirikare ufite icubahiro kiruta icabandi bayobozi bari mu Minembwe yakomeje avuga ati: “Twirwaneho ntako tutabagize ngo tubane nabo amahoro ariko ubushotoranyi bwabo ntabwo tuzakomeza kubwihanganira!”
Gen Oketi Ohenzo, ngo akaba yarasezeranije abitabiriye iyo Nama ko ingabo ze zigiye kuza zihamagaza ibyitso bya Twirwaneho ndetse ko nomuribyo biganiro yahise agaragaza ko harimo abo azi bakorana na Twirwaneho ko kandi bagiye kuza bahamagazwa bagahatwe ibibazo n’abashinzwe umutekano mungabo ze.
Muriyo Nama kandi Gen Andre Oketi Ohenzo, yadomye urutoki kumushumba w’itorero rya CELPA uheruka kwicwa arasiwe mugace Kasanganya, tariki 04/09/2023, aha akaba ari Mugitasha hafi na Mikenke. Bikaba bizwiko ibi bice bigenzurwa n’ingabo za FARDC na Mai Mai Bishambuke.
By Bruce Bahanda.
Tariki 22/09/2023.