Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Leta ya RDC yatanze umunsi ntarengwa wo kuba M23 yarekuye ibice igenzura, bitaba ibyo ngwigasukwaho umuriro.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
September 24, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo(RDC), yaburiye ingabo zibumbiye muri M23 kurekura vuba nabwangu ibice yafashe biherereye mu Ntara ya Kivu yaruguru .

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru Christian Lusakueno wa Top Congo FM i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko niba M23 itarekuye ibi bice, izacanwaho umuriro waka.

Lutundula yasobanuye uburyo abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afrika y’iburasirazuba mu mwaka ushize bari barasabye imitwe irimo M23 guhagarika imirwano no kurekura ibice yafashe, itabikora hakifashishwa imbaraga z’igisirikare. Ibyo ngo ntibyubahirijwe.

Yavuze ko Leta ya RDC ubwayo ifite uburenganzira bwo kurinda ubusugire bw’igihugu n’ubutaka bwacyo, bityo ko guhera tariki 24/09/2023, izakoresha ubu buryo mu kwirukana ingabo za M23.

Ati: “Guhera tariki ya 24 z’ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka, ibice byose M23 yagenzura bikwiye gusubira mu maboko ya leta. Bitabaye ibyo twebwe ubwacu tuzabyisubiza kuneza no kunabi.”

Lutundula yarahiye ko iyi nteguza yayitanze mu izina rya Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, bajyanye i New York, ati: “Perezida yarabivuze ntabwo ari ibanga. Mu minsi mike, nihatagira igikorwa, tuzakora buri kimwe. Byose mbivuze mu izina ry’Umukuru w’Igihugu.”

Impamvu Lutundula yagaragaje ko kwirukana M23 byihutirwa, ni uko ngo abaturage bahunze bagomba gusubira mu ngo zabo, bagashyirwa ku rutonde rw’amatora, na bo bakazagerwaho n’ibikorwa byo kwiyamamaza n’amatora yo mukwezi kwa 12/ 2023.

Biravugwa ko M23 iri gusubira mu bice yari yaravuyemo nka Kibumba bisa nko kwitegura urugamba rushobora kuba rwegereje. Ni mu gihe agace ka Mushaki yari yarashyikirije ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa EAC zarenze ku masezerano, zikagashyikiriza iza RDC.

By Bruce Bahanda.

Tariki 24/09/2023.

Tags: RdcUmunsi ntarengwa wo kuba M23 yarekuye ibice igenzura bitaba ibyo bagakoresha bagacanwaho umuriro
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

Mu Masaha make ashize nibwo igihe ntarengwa cari cahawe M23 kuba yamaze kuva muduce twose bagenzura.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?