TOPIC: IMANA YANGIZE NKA SE WA FARAWO.
Iri ni somo rigira 9 tuvuga kuri YOSEFU
Uziko Iyo wakoreye lmana ukayikiranukira ntuyikoze isoni mu bapagani ikugira Chef(umutware) wa bakomeye!!!, Utegeka abakuruta kumyaka!! ,utegeka abakurusha ubumenyi!!, Nu bushobozi!! ndetse na bakubyaye!!.
Intang 45:8-11
[8]Nuko none si mwe mwanyohereje ino ahubwo ni Imana, kandi yangize nka se wa Farawo n’umutegeka w’urugo rwe rwose, n’umutware w’igihugu cya Egiputa cyose.
[9]“Nimwihute, muzamuke mujye kuri data mumubwire muti ‘Umwana wawe Yosefu ngo tukubwire yuko Imana yamugize umutware wa Egiputa hose, manuka umusange ntutinde.
[10]Kandi uzatura mu gihugu cy’i Gosheni, umube bugufi, wowe n’abana bawe n’abuzukuru bawe, n’imikumbi yawe n’amashyo yawe, n’ibyo ufite byose.
[11]Kandi ngo azakugerererayo, kuko hagisigaye imyaka itanu y’inzara, we gukenana n’inzu yawe n’ibyo ufite byose.’
Isomo ritangaje hano nukubona umwana muto wajanywe arimbata bamukurubana mumugozi nki hene ijaywe kwiguriro yaguzwe bwacya akaba NKA SE wa Farawo aba nku mubyeyi wa président wi gihugu agategeka urugo rwu mwami rwose ndetse nu mwami akumvira ibyo yategetse byose akaba icyegera cyumwami akabariwe ufata ibyemezo byose byabantu bagomba kwinjira mugihugu nabatagomba kucyinjiramo Yosefu akaba ariwe utanga icyerekezo igihugu kigenderaho biratangaje!!! Ikindi gitangaje agategeka abategetsi bene nyiri gihugu bamuhatse bamuzanye arimbata yokubakorera bamukoreshaga nku mukozi wo murugo(umuyaya) bwa cya agahinduka umukoresha wabo umuyobozi wabo ukomeye ibyo bintu bikora lmana yonyine gusa kandi ntibikorera abantu bose ibikorera abayi kiranukiye bahagaze neza bakayamamaza mumahanga ntibayikoze isoni Iyo bagiye cyangwa aho batuye.icyo nicyo gihembo lmana ihemba abayubaha bakayubahisha mubapagani.
Ubakunda Ev Kamuhora Ntwayingabo jacques
Le 26/09/2023