Kwi Zone ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, amakuru Minembwe Capital News yabwiwe nuko aha haraye hageze ingabo ninshi zo mungabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC). Nk’uko byavuzwe nuko ngwizi Ngabo zaraye zivuye mubice byo muri teritware ya Walikale iri mubirometre 135 n’umujyi wa Goma. Walikale kandi izwi nkumupaka uhuza i Ntara ya Kivu yamajy’Epfo na Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Manyema.
Iy’inkuru yakomeje ivuga ko aba basirikare baje kurwanya M23 nimugihe bamaze kugera kw’izone ya Masisi batangira kwigaburamo aho bamwe baganye Umuhanda ugana Gasheberi abandi bagana Kumuheto ukomereza Nyamitabo na Butare dore ko na Minova havugwa abandi basirikare ba leta ya Kinshasa baje bava mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo aba bakaba bagwiriyemo ingabo z’u Burundi.
Ingabo za FARDC ngo zamaze kwitegura muburyo bwose bushoboka ariko ko kandi n’ingabo za M23 nazo ngo ziteguye guhangana iyi Ntambara aho abasesenguzi bakomeje kwerekana ko mugihe iyo Ntambara yotangira itazigera yorohera ingabo za RDC nagato.
Ibi kandi bibaye mugihe kuyu mugoroba wo kuwa Kabiri umwe muba depite bomuri Groupement ya Buhumba yatanze amakuru ko ingabo za M23 kozamaze kugera muriyi Groupement ya Buhumba murwego rwo gukomeza gutegura iyi Ntambara iri kurota Muburasirazuba bw’iki gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Uyu mudepite Makombe yagize ati: “Ingabo za M23 zashinze ibirindiro byabo hano muri Groupemant ya Buhumba, iri muri teritware ya Nyiragongo, ibice bagezemo naha kwa Mwami Paluku Kalemire. Baritegura intambara bagiye guhangana na FARDC.”
By Bruce Bahanda.
Tariki 27/09/2023.