Abashi ba turiye mu Minembwe bahawe iminsi irindwi(7) ngo yokuba bavuye mu misozi miremire y’Imulenge ni mugihe i Ngabo za Republika ya Demokarasi ya Congo(FARDC) zikorera muriyi misozi zishaka gukora operation k’ubaturage b’irwanaho.
Nkuko ayamakuru Minembwe Capital News, ya yahawe n’Abantu bizewe ibi ngobyavuzwe n’umusirikare Mukuru Gen Andre Oketi Ohenzo, ukuriye Brigade ya 12 ifite icicaro mu Mujyi wa Komine ya Minembwe homuri Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca RDC.
Abashi basanzwe mu Minembwe bafite ishirahamwe ry’itwa ‘Kinyabuguma.’ ubwo twahabwaga aya makuru byavuzwe ko ir’ishirahamwe rya Bashi aribo ba bwiwe kuburira bagenzi babo gukora ibishoboka byose bakitegura mu minsi irindwi bakava mu Minembwe.
Bariya Bashi bari mu Minembwe, bahatuye muburyo bw’ubucuruzi aho bacuruza ibintu bitandukanye harimo imyenda ndetse n’imyunyu n’amasabune.
Ibi kandi byokuva mu Minembwe ngobyabwiwe n’abakuriye Amashirahamwe (ONG) ayobowe naba bo mubwoko bwa Bashi.
Gen Andre Oketi Ohenzo, yageze mu Minembwe ahagana mu kwezi kwa Kabiri (2) uyu Mwaka w’2023, ubwo yahageraga aka karere karimo intambara zabica bigacika hagati ya Mai Mai Bishambuke na Banyamulenge. Iz Mai Mai zahabwaga ubufasha n’ingabo za RDC, nkuko Abanyamulenge babyivugira.
Uyu musirikare Mukuru uvuga rikijana mu Minembwe, yagerageje kuzana amahoro ndetse n’umutekano mwiza ariko kuri ubu bimaze kugaragara ko yamaze guhinduka Abanyamulenge akaba yarabigaragaje mu Nama aheruka gukorana na Baturage aho yabakuriye inzira kumurima ababwirako agiye guhangana n’ibyitso bya Twirwaneho.
By Bruce Bahanda.
Tariki 2/10/2023.