
Abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo n’abo mu muryango wa b’ibumbye bafite misiyo y’amahoro y’Umuryango wa L’ONI (Monusco) batangije ibikorwa bihuriweho byo kurwanya imitwe yitwaje imbunda ihungabanya umutekano mu duce twa RDC.
Inkuru dukesha Radio Okapi yatangaje ko ibi bikorwa byatangiriye mu giturage cya Masikini, teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri mu ijoro ryo ku wa Mbere rishira uwa Kabiri, mukwezi kwa Cyenda, 2023.
Umuvugizi w’igisirikare cya FARDC muri Ituri, Lt Jules Ngongo, yatangaje ko ibi bitero byamaze gutangira kandi ko ubufatanye bwo kurwanya imitwe yitwaje imbunda ihungabanya amahoro birakomeza.
Lt Ngongo yagize ati: “Mwamenya ko ingabo za RDC ku bufatanye na MONUSCO, muri gahunda yo guhuza ingabo ku rwego rw’ibikorwa, twiyemeje kongera imbara mu kurinda abaturage bacu imitwe yitwaje imbunda ikiri ikibazo ku nzira y’amahoro.”
Uyu musirikare yavuze ko kuri uyu wa Kabiri tariki 03/10/2023, atatangaza imibare y’abarwanyi b’inyeshyamba biciwe muri ibi bitero cyangwa se ababikomerekeyemo.
Biteganyijwe ko ingabo za MONUSCO zizava ku butaka bwa RDC mu kwezi kwa 12, 2023, gusa impande zombi zagiranye ibiganiro, zumvikana ko zizongera ubufatanye muri aya mezi make asigaye, mbere yo gutaha.
Gusa, mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, ibihugu bitandukanye byagaragaje ko gutaha kw’ingabo za MONUSCO kuzasiga icyuho gikomeye mu mutekano wa RDC, kuko ngo bigaragara ko ingabo z’iki gihugu n’iziri mu butumwa bwa EAC zidafite ubushobozi bwo kukiziba.
By Bruce Bahanda.
Tariki 03/10/2023.
Nihatari nibagerageze amahirwe hanyuma barebeko icyizere bakigarura.