Aba buriwe kudakora imyigaragambyo muri Uganda bakanga, bayikoze ntiyabagwa neza.
Ni inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cya Uganda zamaze guta muri yombi bamwe mu rubyiruko rwari mu myigaragabyo yo kwa magana ubutegetsi bwa perezida Yoweli Kaguta Museveni.
Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kabiri, urubyiruko rwo muri Uganda rwazindutse rukora imyigaragambyo mu mujyi wa Kampala, aho ruvuga ko iyi myigaragabyo igamije kwa magana ruswa ikabije ndetse n’ihohoterwa ry’u burenganzira bwa muntu bashinja ubutegetsi bw’iki gihugu cya Uganda.
Televisiyo y’igihugu cya Uganda ya NTV, yashize amashusho agaragaza urubyiruko ruri kwiruka mu mihanda, uko rwiruka ari nako inzego zishinzwe umutekano zikomeza ku biruka inyuma, ndetse abanyamaguru make, birangira batawe muri yombi.
Abari muri iyi myigaragabyo, basabaga ko bamwe mu bategetsi begura, ndetse kandi bagasaba ko ruswa yahita ihagarikwa vuba kandi n’abayidya bagahita babiryozwa.
Mbere y’uko iyi myigaragabyo iba, perezida Yoweli Kaguta Museveni yari yaburiye abashaka kuyikora kutabitekereza, ndetse ababwira ko bareka gukina n’umuriro ugurumana.
Abasirikare n’abapolisi boherejwe ku nyubako zikoreramo inzego za leta ziri hirya no hino muri iki gihugu, zirimo inteko ishinga mategeko hagamijwe kugira ngo bakumire abashaka gukora iy’i myigaragabyo.
Kimweho, kugeza ubu nta mubare uratangazwa wa batawe muri yombi bazira gukora iyo myigaragabyo, ariko amakuru yemeza ko Polisi, yamaze guta muri yombi abatari bake.
MCN.