
Aba Polici ba Republika iharanira democrasi ya Congo (PNC), barenga 36 bahunze i Goma ubu bakaba bafatiwe ahitwa Kalehe batabwa muri Prison.
Umwe utashatse kwivuga izina rye yatanze amakuru kuri Minembwe Capital News, avuga ko ahitwa i Kalehe hafungiwe aba Polici ba Congo barenga 36, aba ba polici bahunze umujyi wa Goma uri muri Kivu yamajyaruguru muri Republika iharanira democrasi ya Congo.
Nkuko yabivuze yavuze ko aba ba Polici basobanuriye ababataye muriyombi, bisobanura bavuga ko bahunze Intambara iri mubice bya Kivu yamajyaruguru ihayisatira umuhana mukuru wa Goma.
Mukwisobanura bavuze bati: “Aho kwitega intambara ya M23 twofungwa tugahera muri Prison.”
Intamabara muri Kivu yamajyaruguru, muri Territory ya Masisi ikaba igize igihe ibica bigacika hagati ya M23 n’Ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC), aho byemezwa ko izingabo za leta ya Felix Tshisekedi, zifatanije na FDLR, Maimai Nyatura ndetse na Bacancuro bavuye muri Buligariya na Romania ndetse no mub’Urusiya.
Intamabara imaze gutuma Abaturage benshi bata ibyabo bagahunga bagana muri Kivu yamajyepho abandi bakagana Uganda no muri Kenya.
Mumakuru twabashe guhabwa nabarwanyi bumutwe wa M23 nuko nuyumunsi kucumweru iminsi 05/03/2023, hazindukiye imirwano ihuza M23 n’Ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC) nabafatanya bikorwa babo aribo FDLR, Maimai Nyatura ndetse na Bacancuro. Iyimirwano irimo kubera mubice byahitwa Karuba, ingabo za FARDC zikaba zirimo guhunga umuniginigi nkuko twabibw’iwe kuri Minembwe Capital News.
Barabaziza ubusa mashi ni mubareke bihungire batazajya gufatwa ni bakoze amagara yabo