• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ababembe bavuzwe m’urupfu rwa Col.Wamba uheruka kwicwa.

minebwenews by minebwenews
December 6, 2024
in Regional Politics
0
Ababembe bavuzwe m’urupfu rwa Col.Wamba uheruka kwicwa.
100
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ababembe bavuzwe m’urupfu rwa Col.Wamba uheruka kwicwa.

You might also like

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

Amakuru agera kuri Minembwe.com, yemeza ko Col.Wamba Kifaranga Hondwa uheruka kwicwa arasiwe mu Mikenke, yishwe n’insoresore z’Ababembe ku kagambane k’ingabo za FARDC zikorera muri ibyo bice.

Mu mugoroba wa joro wo ku Cyumweru tariki ya 01/12/2024 ni bwo Col. Kifaranga wari umurwanyi ukomeye muri Maï Maï yarashwe mu cyico agahita yitaba Imana ako kanya.

Nyuma y’iraswa rye, mu Mikenke no mu nkengero zayo humvikanye urusaku rw’imbunda rwinshi, ibyanatumye abaturage baturiye ibyo bice bahunga, ndetse abenshi barara mu bihuru. Abandi bake bahungira mu Minembwe.

Byavuzwe ko Maï Maï kwari yo yarimo irasagura ayo masasu aho ngo byari mu rwego rwo kwerekana ko yatakaje umurwanyi ukomeye.

Inkuru zatangajwe nyuma y’urupfu rwa Col. Kifaranga zavugaga ko yishwe n’ingabo za FARDC, ariko ku rundi ruhande bikavugwaga ko yishwe n’Abanyamulenge.

Uyu murwanyi yarasiwe mu gasambu gahurukira ku bitaro bikuru bya Mikenke, werekeza mu muhana w’Ababembe; akaba yarimo yitembeza aho hafi. Binavugwa kandi ko yapfanye n’umusirikare umwe wo mu ba esikoti be.

Ubuhamya bwatanzwe n’umuntu uri muri ibyo bice ariko ku bw’umutekano we, yanga ko amazina ye atangazwa, yemeje ko Kifaranga yarashwe n’Ababembe kandi ko uwo mugambi ingabo za FARDC zari ziwurimo.

Kifaranga Hondwa ni we wari w’ungirije General Mutetezi Trèsor. Avuka mu bwoko bw’Abanyindu; yarazwiho ubugome ahanini ku Banyamulenge, kuko yagiye ayobora ibitero byinshi byo ku babyaga Inka, ndetse n’ibyo kubica.

Ababembe n’Abanyindu bafitanye ubugome bushingiye ku nka z’Abanyamulenge izo bagiye babanyaga. Ibi bikaba biri mu bituma bicana.

Uru rwango kandi ruri hagati y’Abapfulero n’Ababembe, ni mu gihe Abanyindu n’Abapfulero bafatanye isano ryahafi, nk’uko amateka abivuga, ndetse n’ururimi bavuga rukaba rwenda gusa.

Uyu Kifaranga uheruka kwicwa n’Ababembe yashinguwe ku wa gatatu tariki ya 04/12/2024; ashingurirwa ahitwa Katungulu ho muri teritware ya Fizi.

Tags: AbabembeKifarangaMikenke
Share40Tweet25Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails

Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 17, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda Amakuru aturuka mu gihugu cy'u Burundi avuga ko perezida w'iki gihugu Evariste Ndayishimiye, yategetse imbonerakure...

Read moreDetails
Next Post
Bimwe mu bizanye komanda Secteur mu Minembwe byamenyekanye.

Bimwe mu bizanye komanda Secteur mu Minembwe byamenyekanye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?