
I Baraka haravugwa ibura ry’inyama mumasoko yaho ndetse nizamuka ryibiciro by’inyama bikomeje kuduga.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 21.05.2023, saa 7:20 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
I Baraka ho muri Teritware ya Fizi, muntara ya Kivu yamajyaruguru, mugihugu cya Republika ya Demokarasi ya Congo, haravugwa ubukene bw’inyama ndetse ibiciro byazo bikaba byazamutse kugiciro cyohejuru nkuko tubikesha urubuga Fizinews24. Info.
Kubura inyama muri Baraka, ngobisa nibyateje impagarara mubaturage baturiye aka gace nkuko iyonkuru ikomeza ibivuga.
Iyinkuru ikomeza kubivuga igaragaza ko muraka gace kandi hari nokwishuza imisoro kurwego rutari rusanzwe ndetse hakaba hanavugwa nizamuka ryidolari rya Amerika, dore ko iki gihugu cya RDC gikunze gukoresha Idolari kuruta uko bakoresha amafaranga ya Congo Kinshasa.
Ubwo abasanzwe bagurisha inyama mumujyi wa Baraka, baganiraga nabanyamakuru ba Fizinews24.Info, babwiye abanyamakuru ko kurubu ibyo kugurisha inyama byazamutse cane aho bagize bati: “Ubusanzwe hano muri Baraka ntabwo tugurisha inyama kugiciro kimwe bamwe bagurisha bivana nuko baziranye nabakiliya babo.”
Naho mubakora Restora umwe yatanze ubuhamya agira ati: “Nfite Resitora, gusa ubu ntibisanzwe twabuze ico gukora ninyuma yuko ikiro cinyama cahoraga kumafaranga ya Congo angana nibihumbi bitanu ariko ubu kwisoko kokiragura ibihumbi umunani byamafaranga ya Congo.”
Uyu kora muri Resitora yakomeje avuga ko we amaze iminsi itatu atabona inyama ati: “Abakiriya banjye barimo kwinuba nimugihe bamaze gatatu baza bagasanga ntanyama nfite.”
Irizamuka ryibiciro by’inyama, bikaba byatewe nuko kumasoko kubona Inka byabaye ingorabahizi.
Twegereye umwe mub’Anyanulenge uturiye Imisozi miremire ya Bibogobogo ho muri Teritware ya Fizi, avuga ko aha Bibogobogo ari hafi numujyi wa Baraka maze avuga ko kuba Baraka babuze Inka zokubaga harimo ningaruka za Mai Mai kunyaga Inka zabo Mubibogobigo.
Akaba yabwiye MCN , ko Mai Mai, mumyaka ibiri ishize yanyaze Inka zirenga ibihumbi bine(4), zab’Anyamulenge batuye Bibogobogo.
Inka za Bibogobogo, zikaba zarafashaga Ababembe bi Baraka kubona inyama, kurubu Ababembe bi Baraka bakaba barimukuja i Buvira kurangurira yo Inka ndetse n’Ihene.




