Abana b’Imfubyi ba Banyamulenge, ba cyumbiwe mu nkambi y’impunzi iherereye i Nakivale, muri Isingiro District mu m’Ajyepfo y’i Gihugu ca Repubulika ya Uganda, bemerewe kwi shurirwa kw’Ishuri.
N’ibyatangajwe na Director Sematungo Patrick, kuri uyu wa Mbere, itariki ya 22/01/2024, ubwo yari yakoranije Abapfakazi ku kigo cy’Ishuri abereye umuyobozi, cya Parents Nursery School Nyarugugu.

I ki kiganiro cyari cyi tabiriwe n’abadamu ba bapfakazi basaga 40, bafite Abana b’Imfubyi biga ku bigo by’Amashuri atandukanye ari Nakivale. Hari hitabye kandi n’abagize komite y’iri shuri rya Parents Nursery School Nyarugugu, perezida wa komite Ndagiro na visi we Pasiteri Saint Cadet Misigaro.
Sematungo Patrick, yabwiye abari bitabye ati: “Umudamu w’u Munyamulenge, witwa Nyamubyeyi Josiane, utuye mu Gihugu ca Suede, yemeye gutanga inkunga y’Abana b’Imfubyi 50. Azabishurira kuri buri kimwe cyose kandi abo azafata azabafashiriza ahariho hose bigira.”
Yavuze ko Abana b’Imfubyi bazarihirwa ishuri ari abaherereye mu nkambi y’impunzi ya Nakivale, Rukinga na Kyaka, ariko bose bakazahagararirwa nawe, Sematungo Patrick.
Ati: “Aba bana mirongwitanu bazafashwa kwi shuri n’abari Nakivale na Rukinga ndetse na Kyaka.”
Abadamu ba bapfakazi bahawe umwanya kugira ba baze ibi bazo.
Haje kubaza uwitwa Gikobwa, abaza ati: “Ko utubwiye ko Abana b’Imfubyi bazafashwa ko ari 50 gusa, kandi abapfakazi ba Nakivale berenga 400 ubwo bizagenda gute?”
Director Sematungo, yasubije agize ati: “Raporo y’abitabiriye turaza kuyitanga, ahari Imana izatanga ubundi bufasha kubazasigara.”
Nyuma y’ubu, Abahagarariye Komite, bahawe umwanya maze nabo bashimira Nyamubyeyi Josiane, wemeye gutanga “ubufasha kubo atazi.”
Havuze uwitwa Pasiteri Misigaro, yagize ati: “Rwose twebwe nta kindi two vuga usibye gushimira abo bagira neza batekereje gufasha abo batazi. Umuntu wese utekereza kugira neza aba ari kumwe n’Imana.”
Yakomeje agira ati: “Mu tubwirire Josiane Nyamubyeyi, ko tu mushimiye. Gutekereza neza n’i umugisha uva ku Mana, abatekereza kugira nabi, nabo baba bakorera satani.”
Mu bisanzwe Josiane Nyamubyeyi, asanzwe afasha Abana b’Imfubyi ariko kandi afasha n’Abakobwa ba Banyamulenge ba ba barabyariye iwabo harimo n’abo atungiye mu Rwanda, nk’uko bya vuzwe na Sematungo Patrick.

Bruce Bahanda.