Abafunzwe, Abakatiwe Igihano Cy’Urupfu n’Abandi Bahungiye mu Mahanga bo mu Muryango wa Nangaa
Abagize umuryango wa Corneille Nangaa Yobeluo, umuyobozi w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye zirimo gufungwa, gucibwa imanza zikakaye ndetse no guhunga igihugu, mu gihe Leta ibashinja kugira uruhare mu bikorwa by’uyu mutwe witwaje intwaro.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano ndetse no mu bagize umuryango wa Nangaa agaragaza ko umwe mu bafunzwe mbere ari Baseane Nangaa Putters, umuvandimwe wa Corneille Nangaa, ufungiye muri gereza ya gisirikare ya Ndolo. We, kimwe n’abandi bo muri uwo muryango bahungiye mu mahanga, barimo umugore wa Nangaa witwa Yvette Lubanda n’umuramu we Fabrice Lubala, bakatiwe igihano cy’urupfu n’inkiko za RDC.
Vuba aha kandi, undi muvandimwe wa Nangaa witwa Didier Ilaani Nangaa yarafashwe afungirwa muri kasho z’urwego rw’iperereza mu mujyi wa Isiro, mu ntara ya Haut-Uélé. Amaze iminsi irenga icumi afunzwe, akekwaho gutera inkunga ihuriro AFC/M23 binyuze mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibirego we n’abamwunganira bataratangira gutangaho ibisobanuro birambuye.
Ku rundi ruhande, Christophe Baseane Nangaa, na we umuvandimwe wa Corneille Nangaa, yahisemo guhungira i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, nyuma yo kumenya ko inzego z’umutekano zari zatangiye kumushakisha ngo zimufunge. Christophe, wahoze ari Guverineri w’Intara ya Haut-Uélé ndetse akaba yaranabaye Senateri, imitungo ye yose yafatiwe na Leta ya RDC, imushinja gukorana na AFC/M23. Icyakora, we yakomeje guhakana ibi birego, avuga ko ashyigikiye byimazeyo ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Abagize umuryango wa Nangaa batangaza ko ibi bibazo bitagarukira kuri abo bavuzwe gusa, kuko hari abandi bagera ku icumi, barimo abishywa na babyara, bafungiwe mu kasho zitandukanye, bashinjwa ubufatanye n’ihuriro AFC/M23. Abandi na bo bahisemo guhungira mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika no ku mugabane wa Amerika mu myaka ibiri ishize, bagamije kwirinda gufatwa.
Ibi bikorwa byo gufungwa no guhunga bijyana n’uko igisirikare n’inzego z’umutekano bikomeje gusaka ingo n’imitungo y’uyu muryango mu gace ka Wamba, mu ntara ya Haut-Uélé, aho bikekwa ko hari ahahishwe intwaro n’ibikoresho bya gisirikare. Ibi bihe bikomeye umuryango wa Nangaa urimo bigaragaza uko umwuka wa politiki n’umutekano bikomeje kuzamba muri RDC, aho amakimbirane afitanye isano n’intambara ya AFC/M23 agenda arushaho gukaza umurego, bigera no mu miryango y’abayobozi bakuru.






