Abagabo babiri ba banyamahanga bafatiwe ki Bumba.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 09/08/2023, saa 6:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuriki Cyumweru abagabo babiri bafite isura nkiya ba Hinde bafatiwe ki Bumba, homuri Groupement ya Bambo, muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.
Mu nkuru dukesha abaturage baherereye muribi bice bya Ki Bumba, ba bwiye Minembwe Capital News, ko aba bagabo bafashwe nabaturage bo muribi bice bya Kibumba bakimara gufatwa bahise boherezwa mu Kambi y’igisikare cya RDC iraho hafi Kibumba, kugira ngo babazwe impamvu boza mubice biberamo intambara ihuza ingabo za RDC n’inyeshamba zo mu mutwe wa M23.
Nkuko ayamakuru avugwa nabaherereye muribyo bice nuko aba bagabo bombi bageze Ki Bumba bavuye ahitwa Kasali, aha naho bahageze bavuye Mabenga baje bari kuri Moto. Bakaba baratawe muriyombi ubwo bavaga Kasali b’injira muri Kibumba. Ibo ubwabo basobanuye ko araba Indo-Pakistanais.
Kurubu bakaba barimo kubazwa n’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo, iyo bava niyo Baja!. Aba Banyamahanga bageze muribi bice bya Ki Bumba mugihe aha Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo hakomeje kuvugwa intambara ikomeye n’intambara ihuza PARECO na APCLS. Iyi mitwe ikaba ari mitwe yahoraga ifasha ingabo za RDC kurwanya umutwe wa M23. Ikindi nuko uwo mutwe wa M23 nawo ukomeje guhangana na Wazalendo bashigikiwe na Guverinoma ya Kinshasa.
Izi ntambara zimaze gutera abaturage guta ibyabo ari benshi bamwe bahungira mubihugu by’ibituranyi abandi bagahungira mugihugu imbere.
Bafite ibyangombwa biranga ko arabakomika muri Pakistani.