Umwuka mubi urihagati yaba Pfurero na Banyamulenge muri Mikenke barimo kuwushakira umuti.
Ejo hashize tariki 30.01.2023, muri Mikenke byavuzwe ko havutse umwuka mubi hagati yabaturage Babanyamulenge na Maimai yaba Pfurero nimugihe har’Inka zab’Apfulero zanyagiwe Muduhoko ho muri Rugabano muri Territory ya Itombwe.
Ab’Apfurero bakomeje gushinja Abanyamulenge kuba inyuma yokunyagwa kw’inka zabo, Abanyamulenge nabo bakavuga ko bo batagira umuco mubi wokunyaga Inka dore ko Ab’Apfurero bamaze kunyaga Ibihumbi birenga 200 by’inka zabanyamulenge.
Uyumunsi tariki 31.01.2023, nibwo abaturiye Mikenke, Abapfurero nab’Anyamulenge, bakeneye guhosha ubwo bushamirane bwari hagati yabo bahitamo gutuma abagabo batatu baja mu Minembwe kuja kuganiriza Ubuyobozi bw’aba Chefs ndetse na Twirwaneho kugira aba Chefs ba Minembwe babahuze.
Abagabo batumwe hari Ruhemba uvuka m’Umuryango w’Abahondogo, Pascar uvuka m’Umuryango wab’Anyabyinshi na Mfashingabo uvuka m’Umuryango wab’Asita.
Gusa ubwo Minembwe Capital News, yahabwaga ayamakuru bavuze ko Ibiganiro byaba bagabo na ba Chefs ba Minembwe byatangiye none tariki 31.01.2023, bikazakomeza nejo kuwagatatu.