
Abagize Itsinda ryabasirikare bagenzura imipaka(EJVM), y’ibihugu bashikirije leta ya Kinshasa imirambo ibiri yabasirikare babo barashwe bambutse umupaka uhuza u Rwanda na Congo, binjira kubutaka bw’Urwanda.
Abasirikare bombi barasiwe kubutaka bw’Urwanda mumurenge wa Gisenyi nimugihe bari binjiye kubutaka bw’Urwanda barasa aharingabo za RDF. Umwe yarashwe kuminsi 19/11/2022, undi araswa kumunsi 4/03/2023.
Imirambo yatanzwe ni iya Kasereka Malumalu na 1Sgt Sambwa Nzenze Didier, abasirikare ba FARDC harimo uwarashwe umwaka ushize, Leta ya Republika iharanira democrasi ya Congo yari yamwihakanye ivuga ko atazwi, ariko nyuma yiperereza ku basirikare barinda Umukuru w’igihugu ca Congo Kinshasa (GR), bazanywe mu mumuhana wa Goma, basanze hari umusirikare wabuze ndetse bemeza ko ariwe warasiwe mu Rwanda nyuma yo kumwa urumogi akaza gushoza intambara ku basirikare b’ u Rwanda barinda umupaka ahazwi nka Petite Barrière.
Uwarashwe kuminsi 04/03/ 2023, byabaye nyuma yo kwinjira ku butaka bw’u Rwanda akarasa ku Ngabo z’u Rwanda zirinda umupaka, araswa amaze kwinjira mu Rwanda kuri metero 65, ku mugoroba saa kumi n’imwe na 35.
Basinyiye ko batwaye iyo mirambo
Imirambo y’abasirikare ba FARDC yatanganywe n’ibikoresho bari bafite baraswa, harimo imbuta n’amasasu.
Nta biganiro byabaye mu gutanga iyi mirambo, uretse gusinya impapuro zigaragaza ko imirambo n’ibikoresho byatanzwe.