Abagize umuryango wa Tshisekedi Bari Gukurikiranwa n’Ubutabera mu Bubiligii
Ubutabera bw’u Bubiligii bwatangiye iperereza rihambaye ku muryango wa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bukurikiranye ibirego bijyanye no kwigarurira umutungo w’ubutaka mu cyahoze ari i ntara ya Katanga no kwigwizaho amafaranga avugwaho kuba yaravuye mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.
Amakuru yemeza ko Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bubiligii bukurikirana ibyaha bikomeye n’ibyambukiranya imipaka bwatangiye gusesengura imiterere y’imitungo itandukanye, by’umwihariko konti za banki z’abagize uyu muryango, hagamijwe kumenya inkomoko y’ayo mafaranga no kumenya niba koko hari ibikorwa bihabanye n’amategeko byakozwe.
Iri perereza ritangijwe mu gihe muri Congo hakomeje kuvugwa ibibazo by’ubugenzuzi ku micungire y’umutungo wa Leta, cyane cyane muri Katanga hafatwa nk’ihuriro ry’ubukungu bwa RDC kubera umutungo kamere utabarika urimo muringoti, cobalt n’andi mabuye y’agaciro akomeye ku isoko mpuzamahanga.
Nubwo kugeza ubu nta mwirondoro w’abantu nyirizina watangajwe n’ubutabera bw’u Bubiligii, amakuru aturuka mu nzego z’ubugenzacyaha avuga ko iperereza riri ku rwego mpuzamahanga, rishingiye ku makuru yatanzwe n’abashyira hanze amakuru ndetse n’ibimenyetso byatanzwe n’imiryango irwanya ruswa.
Abasesenguzi bemeza ko iri perereza rishobora kugira ingaruka zikomeye mu mubano wa Bruxelles na Kinshasa, ndetse no ku isura ya politiki y’ubuyobozi bwa Perezida Tshisekedi muri iki gihe igihugu kiri mu bibazo by’umutekano n’ubukungu.
Ubutabera bw’u Bubiligii bwatangaje ko iperereza rikomeje, kandi ko ibizarivamo bizafasha gufata umwanzuro kuri iki kibazo.
Ku ruhande rwa Leta ya Congo, kugeza ubu nta rwego na rumwe ruratanga k’ubyurwo rubanza ku mugaragaro, mu gihe abatanga amakuru bo bavuga ko Kinshasa iri gukurikiranira hafi uko iki kibazo giteye.
Iyi dosiye ikomeje kuba imwe mu zitera amatsiko mu rwego mpuzamahanga, cyane cyane kubera ko ikubiyemo ibirego bikomeye bireba umuryango w’umukuru w’igihugu uri ku butegetsi.






