Abagore b’Abanyamulenge batuye muri Kenya bakoze imyigaragambyo i Nairobi basaba amahanga guhagarika ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge
Tariki ya 08/03/2026, ku munsi mpuzamahanga wahariwe kwizihiza umugore ku isi (International Women’s Day), abagore b’Abanyamulenge batuye muri Kenya bakoze urugendo rwo kwamagana ihohoterwa bavuga ko rikomeje gukorerwa Abanyamulenge mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iki gikorwa cyabereye mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, aho aba bagore bakoze urugendo rufite intego yo kugaragaza akababaro n’impungenge bafite ku mibereho y’Abanyamulenge, cyane cyane abagore n’abana, bakomeje guhura n’intambara n’ihohoterwa mu misozi y’i Mulenge, iherereye muri teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka muri aba bagore avuga ko uru rugendo rwabaye mu buryo bwo kwamagana ibikorwa bavuga ko byibasira Abanyamulenge. Bavuga ko ku munsi mpuzamahanga w’umugore bahisemo kutawizihiza nk’uko bisanzwe, ahubwo bakifatanya n’abagore bagenzi babo bari mu bibazo by’intambara mu burasirazuba bwa RDC.
Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko mu gihe abandi bagore ku isi bishimiraga ibyagezweho mu burenganzira bwabo, bo bahisemo kuwukoresha batanga ubutumwa busaba amahanga kwita ku bibazo bavuga ko bibangamiye Abanyamulenge.
Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu bagore bitabiriye uru rugendo, yagize ati:
“Ku munsi mpuzamahanga w’umugore, abagore b’Abanyamulenge batuye i Nairobi ntitwawizihije nk’abandi. Twifuje kuwukoresha twifatanya n’abagore bacu bari mu mibabaro mu Burasirazuba bwa Congo. Twakoze urugendo rugaragaza akababaro kacu no gusaba amahanga kureba ikibazo cy’Abanyamulenge bari mu ntambara.”
Aba bagore bavuga ko mu bice by’i Mulenge hakomeje kuba ibikorwa by’urugomo n’intambara byibasira abaturage b’abasivili, harimo abagore, abana, abasaza n’urubyiruko.
Mu butumwa bwatanzwe muri icyo gikorwa, bamwe mu bagore bavuze ko mu myaka yashize, cyane cyane guhera mu 2016, hari ibikorwa bavuga ko byatumye umutekano w’Abanyamulenge urushaho guhungabana.
Bavuga ko muri icyo gihe hari abaturage b’andi moko bahawe intwaro, ibintu bavuga ko byatumye haduka imitwe yitwaje intwaro yagiye igaba ibitero ku bice bituwe n’Abanyamulenge.
Ibi ni bimwe mu byo bavuga ko byatumye intambara ikomeza gukaza umurego mu misozi y’i Mulenge, aho bavuga ko abaturage benshi bahunze ingo zabo, abandi bakabura ubuzima cyangwa bakabaho mu buzima bugoye.
Muri ubu bukangurambaga, abagore b’Abanyamulenge batuye muri Kenya basabye amahanga, cyane cyane ibihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imiryango mpuzamahanga n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, kugira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Basabye ko habaho ibiganiro n’ingamba zihamye zigamije kugarura amahoro n’umutekano mu bice byugarijwe n’intambara, ndetse hakitabwa by’umwihariko ku burenganzira n’umutekano w’abaturage b’abasivili.
Akarere ki Mulenge kamaze imyaka myinshi karimo amakimbirane ashingiye ku bibazo by’ubutaka, ubwoko n’ubuyobozi bw’uturere. Aya makimbirane yagiye akurura imitwe myinshi yitwaje intwaro irimo iy’abaturage n’indi irwanya ubutegetsi.
Abanyamulenge, bagize igice cy’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi batuye mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, bakunze kuvuga ko bakomeje guhura n’ihohoterwa n’ivangura rishingiye ku nkomoko yabo.
Ibi bibazo byakunze kugaragara cyane mu bihe bitandukanye by’intambara zabaye mu Burasirazuba bwa Congo, aho abaturage benshi bagiye bahura n’ibibazo birimo kwimurwa ku ngufu, gusenyerwa imihana no guhunga igihugu.
Mu gusoza ibikorwa byabo, abagore b’Abanyamulenge batuye muri Kenya bavuze ko icyifuzo cyabo gikomeye ari ukubona amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC, kugira ngo abagore, abana n’imiryango yabo bashobore kongera kubaho mu mutekano.
Bashimangiye ko umunsi mpuzamahanga w’umugore ukwiye no kwibutsa isi yose ko hari abagore benshi bakomeje kubaho mu ntambara n’ihohoterwa, bityo hakwiye ingamba zifatika zo kubarengera no kubafasha kubona ubuzima bwiza.







