Abagore bagera kuri 20 bari baheruka gushimutwa n’umutwe w’itwaje imbunda muri Maï-Ndombe, barekuwe.
Yanditswe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 17/07/2023, saa 1:15pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Muriki gitondo cyo kuwa Mbere n’ibwo Abagore barenga makumyabiri (20) bari baheruka gushimutwa n’abarwanyi ba Mobondo homuri teritware ya kwa Mouth muntara ya Maï-Ndombe ho mumajy’Epfo ya Kinshasa uyumunsi nibwo byamenyekanye ko barekuwe .
Abo bagore bafashwe kuwa Gatandatu wi Cyumweru gishize, tariki 15 /07 /2023 , n’imugihe aba bagore bari berekeje mubice bagiye bahunga mo muntambara zagiye zihuza ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo nabarwanyi bo mumutwe wa Mobondo.
Amakuru amaze kumenyekana kuri Minembwe Capital News, nuko aba bagore bivugwako bafatiwe neza mugace karihagati yaho bita Ntomo n’a Mikandayakare, aha akaba atari kure y’inkambi yaho bahungiyemo.
Harandi makuru dukesha Radio Okapi avuga ko aba bagiye bakugwa mubyabo babayeho mubuzima bubi. Nimugihe leta ya Kinshasa itabitaho ndetse namashirahamwe ashinzwe kurengera Impunzi atabitaho mugihe bahunze bakava mubyabo.
Soseyete Sivile yomuribyo bice niyo yemeje ko aba bagore barekuwe. Aho by’atangajwe nuyu muyobozi mukuru wa Soseyete Sivile muri teritware ya kwamouth bwana Martin suta .
Gusa uyu muyobozi mukuru wa Soseyete Sivile muri teritware ya kwa Mouth akaba yemezako harabandi bantu bapfuye muriki Cyumweru gishize bagera kuri 7 ubwo ababarwanyi bacakiranaga ningabo z’igihugu Fardc.
Hakaza gufatwa naba motore barenga10 bagatwarwa nabobarwanyi mumashamba
Tubibutseko abobarwanyi biyise Mobondo batangiye kumenyekana mumyaka mike ishize ariko bakaba bahangayikishije l’etat ya Kinshasa bakanateza guhunga kwabaturage aho bakomeje kuba impuzi hagati mugihugu ndetse nohanze y’igihugu.
L’etat ya Congo ikaba ikigerageza kugarura amahoro ariko ababibona basanga arinkaho bisa n’ibyayinaniye.