Abagore Barenga Umunani Bapfiriye mu Bikorwa by’Ubuvuzi Butemewe muri Kivu y’Amajyepfo
Mu kwezi kwa cumi nabiri 2025, abagore icyenda bapfiriye mu bigo bitandukanye by’ubuvuzi biherereye muri teritware ya Shabunda, nyuma yo gukorerwa ibikorwa by’ubuvuzi butemewe n’amategeko, byiganjemo kubagwa hakoreshejwe uburyo bwa césarienne bwakorewe mu bigo byigenga.
Nk’uko byemejwe n’Umuganga Mukuru wa teritware ya Shabunda, Dr Kyatugu Shabani, ibi bikorwa byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza mpuzamahanga agenga ubuvuzi. Yagaragaje ko ahenshi byakorewe ahantu hadakwiriye, hatagenzuwe kandi hatemewe n’inzego zibifitiye ububasha, bigakurikirwa n’ingaruka zikomeye ku buzima bw’ababikorewe.
Dr Kyatugu yagize ati: “Mu kwezi kwa cumi nabiri 2025 twabaruye abagore icyenda bapfiriye mu bikorwa byo kubagwa byakorewe mu byumba bitemewe, bikozwe n’abantu badafite ubumenyi n’ubushobozi bukenewe, barimo abiyitirira umwuga w’ubuvuzi. Ibi bigo ntibyemewe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi ntibyagenwe n’Umuganga Mukuru w’Akarere k’Ubuzima.”
Yakomeje asobanura ko muri abo bapfuye, abatanu bakorewe césarienne mu buryo bw’ibanga kandi bunyuranyije n’amategeko. Yagize ati: “Izi ni césarienne zakozwe n’abantu badafite ubumenyi n’uburenganzira bukwiye, barimo abiyitirira abaganga n’abandi bashuka abaturage.”
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Umuyobozi w’Agateganyo wa Teritwari ya Shabunda, Muzaliya Raphaël Konga, yategetse ko ibigo byose by’ubuvuzi bikora muri ubwo buryo bihagarikwa byihuse. Yanasabye inzego z’ubutabera n’iz’umutekano gufata abakoze ibi byaha kugira ngo babiryozwe.
Yagize ati: “Mfashe icyemezo cyo gusaba ubutabera n’inzego z’umutekano guta muri yombi abantu bose bagize uruhare muri ibi bikorwa. Iyi migirire igomba guhagarara nonaha, kandi abayigizemo uruhare bagahanwa by’intangarugero.”
Uyu muyobozi yanashimangiye ko inzego zose bireba zigomba gushyira hamwe mu gukumira ibi bikorwa bibi bihungabanya ubuzima bw’abaturage, agaragaza ko ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana bugomba kurindwa ku rwego rwo hejuru.





