Abahanga batanze inama ya fasha abashakanye ku baka ingo zigakomera.
Ni ibyo dukesha urubuga Health Care, aho ruvuga ko abubaka Ingo zikabananira nyamara bo babona ko ntako batagize, ariko haba hari ibikwiye bagomba kwitaho n’amagambo bagomba kubwirana umunsi ku wundi kugira ngo Ingo zabo zirusheho gukomera.
Uru rubuga rwagaragaje ko buri wese ashaka nuwo yishimira kandi akamutura umutima we, ariko burya ngo nta rugo rutabamo imbogamizi z’imbaraga nke kuri umwe cyangwa bose bigatuma bagira ibibazo rimwe na rimwe. Kandi nta n’umwe wavuga ko yabura inenge, gusa kuri wowe ukwiye gufata uwo mwashakanye nk’aho azira inenge kabone niyo waba uzi inenge ye.
Ruvuga ko kandi mu gihe wamaze igihe cyawe wita ku makosa y’uwo mwashakanye cyangwa imbaraga ze nke, bizagorana ko mwubaka urugo rwanyu rugakomera. Bagirwa inama yo kwita ku bibakomeza gusa kuko abarambana ari babandi bazi kwita ku iterambere, igihe cyabo bakakimarana bita ku byiza n’ibyabateza imbere kandi birinda kugambanirana hagati yabo.
Kandi bagomba ku menya ko buri wese ashobora kugira amateka atari meza, ariko mu gihe mwaha umwanya ahahise hanyu; icyo gihe byazabagora kugera ku byiza. N’ubwo utakoze nk’ibye ariko nawe wananiranye mu buryo bwawe niyo mpamvu utari shyashya. Si byiza ko uhora ushaka kumenya no gucengera muhahise he mu gihe atahakoreshaga agambiriye ku kubabaza. Babarira, wibagirwe. Ita kuri uwo mwanya muri kumwe no kuhazaza hanyu gusa.
Ugomba no kumenya ko buri muryango ugira ingarane zawo kandi ko buri rushako rwose rugira ibihe bimeze nk’umuriro waka. Intekerezo zawe urasabwa kuzigumisha k’uwo mwashakanye kugira ngo utayobywa n’ubusa utandukira.
Buri rugo, rugira ibyo rugeraho urundi rudafite, rero sibyiza guhorana amagambo cyangwa intekerezo zigira ziti: “Kanaka na kanaka barakize, bageze kuri ibi, none twe ntanakazi tugira.” Imiryango ibiri y’abashakanye iba itandukanye rwose, nta nahato ho kuyigereranya. Mushobora kugira ibyo muhuje ariko mukaba mutangana . Iga kandi wihangane. Mukomeze munyanyagize amazi aho mushaka kuzasarura.
Gutangiza urugo, ubusanzwe ni ugutangira intambara ku mugaragaro, rero mu gihe ushinze urugo ukwiye kumenya ko utangiye intambara yeruye ku banzi b’urugo rwanyu. Igitangaje bamwe mu banzi wagize ukija mu rushako bazabamo abandi bakubere inshuti magara.
MCN.