Abaheruka gusubira mubyabo bari barahunze intamabara Mukalingi barashaka ubufasha nimugihe badafite amazu ahagije.
Yateguwe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 29.05.2023, saa 8:45am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Murikigihe haragahengwe kamahoro mu misozi miremire y’Imulenge, abari barahunze intamabara za Mai Mai Bishambuke, abenshi bakomeje gusubira mubyabo mubice biri munkengero za Komine Minembwe, nkuko umukuru wasosete Sivile Ruvuzangoma Saint Cadet, womuri ako gace yabibwiye Minembwe Capital News.
Gusa yavuze ko Abaturage baheruka guhunguka bava muri Minembwe, bataha mu Kalingi, ko badafite amazu ahagije.
Yagize ati : “Amazu menshi yasenywe n’a Mai Mai mugihe bagaba ga ibitero muriyo Mihana, ariko amazu yamabati aracahahaze gusa nimake ayaniyo abaturage barimo abasanze amazu yabo yarasenyutse nibo basembereye mu Makanisa.”
Uyu Mukuru wa Soseyete Sivile Bwana Ruvuzangoma Saint Cadet, yanemeje ko yasuye aba baheruka guhunguka akaba yaranabanye nabo mugiterane cya Pentecôte aho yagize ati : “Ejo navuye Mukalingi kumukutano bwije cane, nasanze nabo bakeneye ubufasha, ntamazu ahari ahagije, abantu baraye mwikanisa, igitaramo carigishushe, umutekano warumeze neza.”
Nubwo abahungutse badafite ibikwiye ariko bakoze umukutano mwitorero rya 8ème Cepac Kalingi, maze bahimbaza Imana ikomeje kubarinda nkuko byemejwe nuhagarariye Sosiyete Sivile muri Minembwe homuri Teritware ya Fizi, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Ikindi bwana Ruvuzangoma Saint Cadet, yemeje yavuze ko kurinone abaturage ba Minembwe bafite umutekano uhagaze neza nimugihe yavuze ko 8ème Cepac ya Minembwe yakoreye umukutano ahitwa Kumonyi aha akaba ari mumajy’Epfo ya Komine Minembwe ahagana mu Rulenge.
“8ème Cepac, Minembwe bakoreye umukutano munini Kumonyi, batubwiyeko umutekano wariwose kugeza kwi Rumba niyo abashinzwe umutekano bari bahereye.”
Tubibutsa ko Brigadier General André Oketi Ohenzo, ko ariwe musirikare mukuru uyoboye ingabo zo muri 12ème brigade akaba ari umwe mubasirikare bagerageje gushakira umutekano namahoro abaturage ba Minembwe, dore ko yageze muri aka gace ahagana mukwezi kwa 2/2023, asanga haheruka kuba intambara hagati ya Baturage b’Irwanaho n’ingabo za leta, tariki 29.12.2022.
Gen André Ohenzo Oketi, amaze kugera mumisozi miremire y’Imulenge, yabwiye abaturage amahoro kandi abasezeranya ko azabana nabo neza nokurinda umutekano wabo nibyabo. Kurubu mugihe amarondo yahoraga mumihana hafi ariko ubu nko mu Kalingi amarondo yigiye imbere muri Mutunda.
Imisozi ya Kalingi.