
Aba kandida biteguye guhatanira kuzayobora Republika ya Demokarasi ya Congo ( RDC), kuri uyu wa 31/10/2023, basabye ko kandidatire zabo zashigwa mubiro bitandukanye by’ibiro bya Matora.
Abasabye ibi harimo Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Denis Mukwege, Marie Josée Ikofu Sth Kikuni na Franck Diongo.
Ay’amakuru avuga ko bashize hanze icyifuzo bakoresheje inzandiko bandikiye uhagarariye Komisiyo yamatora (CENI), nakariya Kamama kose gashinzwe Amatora.
Nk’uko bigaragara bagize bati: “Turasaba gukora lisite(Listing), y’aba kandida bose nyuma, iz’i lisite, zigashirwa mu ma biro y’Amatora nk’uko bitegekanijwe n’itegeko rigenga amatora.”
Aba kandi bongeye gusabisha ko “hashirwa kumugaragaro ibijanye n’uko ibiro bizatorerwamo, uko bizaba bikiranuye ndetse naho i mashini zogutoreraho zizaba ziherereye bivanye na Carte bazoba bantanze y’ibiro bizakorerwamo amatora.”
Banasabye Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga muri RDC hamwe n’izindi nzego z’igihugu kuzashira ibintu mu muco , n’ukuri ku ibijanye n’ibyogutegura Amatora.
Ubu busabe( declaration) bavuze impanvu yo guhabwa amakuru kubijanye n’umubare w’ibiro nyabyo bazatoreraho ndetse n’ukuntu ibiro bizaba biteguye kugirango bizorohere i ndorererezi zabo.
Aba ba kandidat n’ubundi bavuzeko barajwe ishinga n’uko abaturage bose ba Congo bagomba kuzitabira amatora ndetse harimo n’abatuye ibice bya Masisi Bunagana, Rutshuru na Kwamouth, banibutsa CENI na Guverinoma ya Kinshasa ko bagomba gukora iyo bwakabaga bakabonera igisubizo cy’ibibazo biri muri turiya turere kugirango umuturage wese wa Congo azabashe gutora.
By Bruce Bahanda.