Abakora mu nzego z’umutekano bigize inzererezi muri Goma bafatiwe imyanzuro ikakaye.
Abasirikare, Wazalendo n’abapolisi birirwa bazerera mu mujyi wa Goma, bashyiriweho amategeko abahana; binemezwa ko uzongera gufatwa azahanwa byintangarugero.
Ni imyanzuro yafashwe nyuma y’uko muri Goma hari hagize igihe humvikana urusaku rw’imbunda uko bwije n’uko bukeye.
Bikaba byaratangiye mu mpera z’u mwaka ushize wa 2023, ubwo uyu mujyi wongerwagamo abashinzwe umutekano n’abarwanyi b’imitwe yitwaje imbunda yibumbiye mu ihuriro rya Wazalendo.
Komiseri mukuru w’umujyi wa Goma, Kapend Kamand Faustin, yatangaje ko hari ibikorwa by’ibanga inzego zishinzwe umutekano zatangiye, bigamije kubungabunga umutekano mu mujyi wa Goma.
Yavuze ko uzafatwa yarenze ku mabwiriza yashyizweho azahanwa by’intangarugero, anasaba abaturage gutanga amakuru.
Abatuye umujyi wa Goma bakomeje kubangamirwa n’abasirikare, ndetse bamwe mu baturage bakaba bavuga ko abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo bitwaje imbunda babanyaga.
Inshuro nyinshi muri uyu mujyi wa Goma abiganjemo urubyiruko birara mu mihanda bamagana ubwo bwicanyi bukorwa n’abasirikare n’imitwe yitwaje intwaro ikorana byahafi na Leta ya Kinshasa.