
Abakozi ba Ebenezer Ministries, bahushijwe kw’icwa nigitero kiyobowe nuwahoze ari Minisitiri Muntara ya Kivu yamajyepho Bitakwira Bihona, bibereye ahitwa Imulenge ho muri Teritware ya Uvira muntara ya Kivu yamajyepho.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 06.04.2023, nasaa 5:35PM kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru Minembwe Capital News, dukesha abaturiye Imisozi miremire y’Imulenge ahagana mugace ka Gahororo, babwiye Minembwe Capital News, ko insoresore ziva mubwoko bwa b’Apfurero ziyobowe nuwahoze ari Minisitiri Muntara ya Kivu yamajyepho bwana Bitakwira Bihona, ko bahushije kwica abakozi ba Ebenezer Ministries, berekeza ga mumisozi ya Gahororo.
Ibi bikaba byabereye mugace ka Mulenge gaherereye muri Teritware ya Uvira muntara ya Kivu yamajyepho mugihugu ca Republika ya democrasi ya Congo (RDC).
Uwatanze ayamakuru yagize ati : “Abakozi ba Ebenezer, barahushijwe kwichwa aho bita Imurenge, hafi n’Iremera iki gitero cyarimo insoresore zihagarariwe na Bitakwira Bihona, bari bitwaje imipanga nimbunda bagendaga bavuga ko Tutsi akwiye kw’icwa.”
Yakomeje avuga ko ibi byabaye ahagana mumasaha ya saamunani nigice kumasaha ya Bukavu na Minembwe. Gusa Imana yakinze bararusimbuka.
Sibwobwambere abakozi ba Ebenezer Ministries, bagira izingorane kuko mumyaka yashize abakozi ba Ebenezer Ministries, biciwe muri Teritware ya Fizi ubwo bavaga i Buvira berekeza Muminembwe babica bababwirako arab’Atutsi, icogihe abo bakozi ba Ebenezer Ministries, baribagiye mubikorwa byakazi mumisozi miremire y’Imulenge mugace ka Minembwe kari muri Teritware ya Fizi.
Bitakwira Bihona, waruyoboye icogitero afite urwandiko rwurukiko Mpuzamahanga mpanabyaha, rwokumuta muriyombi, rumuziza ibyaha byomuntambara dore ko ashinjwa amagambo asesereza ndetse ningenga bitekerezo ya Génocide.





Imana ishimwe ko yabarinze Abo bagizi ba nabi .
Kandi bakurikiranywe
Imana yakoze imirimo mwiza wokubarinda turayishimiye.