Abakristo bategujwe kugira icyo bakora ngo idini ryabo ritarimbuka.
Ni byatangajwe na Elon Musk aho yavuze ko mu gihe abakristo batohaguruka ku rwanirira idini ryabo ryahita rizima burundu.
Mu bisobanura byatanzwe n’uyu mukire uri mubaherwe bariho bakomeye kuri iy’isi muri iki gihe, yavuze ko mu mikino ya Olempike iri kubera i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, mu ku yitangiza, avuga ko hakinwe imikino y’ikinamico rya “Da Vinci” rikomoza ku ifunguro rya nyuma Yesu yasangiye n’abigishwa be, uwo mukino wakinwe n’abarimo abagabo biyambitse nk’abagore, maze aherako aravuga ati: “Urabona ko abakristo nibadahaguruka ngo barwanirire idini ryabo riri munzira yo kuzima.”
Ibyo byatumye uyu muherwe uri mu bantu 10 bakize ku Isi yifatanya n’abandi barimo Harrison Butker bamagana uwo mukino w’abagabo bakinye biyambitse nk’abagore. Mu kubyamagana aba bagabo bakoresheje urubuga rwa x, bandika ubutumwa bagira bati: “Ibi ni agasuzuguro gakabije ku bakristo.”
Harahandi banditse bamagana iri ya mikino yatangijwe n’ibirori byo gutangiza imikino ya Olempike, bagira bati: “Ubukristo nta menyo bukigira.”
Elon musk yashimangiye ibi avuga ko mu gihe hatabaye ubundi butwari bwinshi bwo guharanira icyiza, muri icyo gihe, avuga ko “Ubukristo buzarimbuka.”
Ku myizerere ye bwite yagize ati: “Nizera amahame y’ubukristo nko gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.”
Elon Musk mu busanzwe ni umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Tesla rukora imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi. Ndetse kandi niwe boss wa x yahoze yitwa Twitter.
Uyu mugabo yabonye izuba tariki ya 28/06/1971, avukira ahitwa i Pretoria mu gihugu cya Afrika y’Epfo.
MCN.