Abakristu b’itorero rya All National Assemblies Of God, bamenye kwihangira imyuga ibafasha kwiteza imbere
Abakristu b’itorero rya All National Assemblies Of God rifite icyicaro i Nakivale mu majy’Epfo ya Uganda, bakomeje gukora ibikorwa bibafasha kwiteza imbere.
Nk’uko babigaragaje, bakora isabune z’ubwoko bubiri iy’amazi n’isabune isanzwe y’umuti.
Ni bikorwa batangiye gukora mu ntangiriro z’uyu mwaka turimo, nyuma y’aho bari bamaze guhabwa amasomo yabyo, ayo bize igihe kingana n’amezi abiri.
Basobanuriye Minembwe Capital News ko “ku munsi umwe bakora amasabune abinjiriza amashilingi ya Uganda ari hagati y’ibihumbi 90,000 ni 100,000.”
Ni mu gihe iy’amazi bakora indobo imwe, ikavamo ibicupa 14 bya Rwenzori. Igicupa cya litilo imwe n’igice bakigurisha ibihumbi 3,000 ugx. Naho isabune isanzwe bakora imiti iri hagati ya 8 na 10 , umuti umwe bakawugurisha 5,000 ugax, mu gihe imwe yo igurwa 1,000 ugx.
Ibi bikorwa bifasha abakristu b’iri torero, kuko isabune bazibona bitabagoye, ubundi kandi bigafasha n’itorero ubwaryo.
Basobanuye kandi ko kugira ngo bagere kuri uru rwego, babifashijwemo n’ubuyobozi bwa paroisse yabo iyobowe na Reverend Misigaro Bizimana, ndetse n’umuyobozi wabo mukuru ku rwego rw’isi, Represantant Isaac Muhirwa Kineza, utuye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Amasabune ya bo uyasanga ku cyicaro cy’iri torero ryubatse hafi n’ikiyaga gito cya Nakivale. Ushobora kandi no ku yasanga kwa Reverend wabo, Misigaro, no kw’iduka rya Eric usanzwe mu bayobozi b’iri torero.









