Abakuru b’ibihugu bibiri byahoraga birebana ayingwe kubera intambara ibera muri Ukraine, bagiye guhura.
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, na perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, bemeranyije guhura mu minsi iri mbere, bakaganira ku guhagarika intambara u Burusiya bwashoye kuri Ukraine.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’Umujyanama mu biro bya perezida w’u Burusiya, Yuri Ushakav.
Ariko kandi na perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika yari aheruka gutangaza ko hari amahirwe menshi yo guhura n’abayobozi b’u Burusiya na Ukraine, kandi ko bazahura imbonankubone kugira ngo baganire ku kurangiza intambara yo muri Ukraine.
Ibi Donald Trump yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatatu.
Ibiro ntara makuru by’u Burusiya nabyo byatangaje ko umujyanama muri Kremlin, yavuze ko ahazabera ibiganiro hagati ya Trump na Putin hamaze kwemeranywa, ibindi bisobanuro bikazatangwa nyuma.
Perezida wa Ukraine na we yavuze ko ashyigikiye perezida Putin na Donald Trump kukuganira.
Akoresheje urubuga rwa x yagize ati: “Mu gihugu cyacu cya Ukraine twakomeje kuvuga ko gushaka ibisubizo bifatika bishobora kugerwaho neza binyuze mu biganiro hagati y’abayobozi, hakenewe kumenya igihe bizabera n’ingingo zizaganirwaho.
Kuva mu kwezi kwa kabiri umwaka wa 2022, u Burusiya buri mu ntambara na Ukraine nyuma y’aho icyo gihugu gitangaje ibitero muri Ukraine mu cyiswe gukumira ko OTAN yasatira imbibi z’u Burusiya.
Iyi ntambara iri muzahuruje amahanga, kandi bisanzwe bizwi ko igihugu ko gitabarwa n’inshuti yacyo. Aha na ho u Burayi na Amerika birwana ku ruhande rwa Ukraine.