
Biteganijwe ko abagaba bakuru b’ingabo bari m’Umuryango wa Africa y’iburasirazuba bakorera Ibiganiro kuruyu wakane tariki 23 na 24.03.2023 i Bujumbura m’Uburundi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 23.03.2023, nasaa 10:50Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru Minembwe Capital News dukesha imbuga nkoranya Mbaga haravugwa ko Abakuru b’ingabo zo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), baza guhurira i Bujumbura m’Uburundi mu nama yiga ku mutekano ureba intara zibiri za Republika iharanira democrasi ya Congo(RDC) Kivu Yaruguru niye Pho.
Amakuru twamaze kwakira yizewe Kuri Minembwe Capital News, navuga ko aba bagaba bakuru baraja gusuzuma intambwe imaze guterwa mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke muriki gihugu ca Congo Kinshasa, nuburyo ingabo zomumutwe wa EACRF zaba ziri gukora mubice bigenzurwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Aba bakuru b’ingabo b’ibihugu bigize umuryango wa EAC baherukaga guhurira i Nairobi muri Kenya tariki 9.02.2023, aho basabye M23 gutangira kurekura ibice yafashe tariki ya 28.03 uyumwaka. Ibice M23 bazagenda bavamo bikazajamo ingabo za EACRF, kandi igikorwa kikazamara iminsi mirongwitatu (30).
Aba bagaba bakuru bemeje ko bazongera guhura, bagasuzumira hamwe niba ibyo M23 yarabyubahirije, bakareba imbogamizi zabayeho mu gihe yaba itarabyubahirije, hanyuma hakavuka Indi myanzuro niba bahangana na M23.
Ibiro bikuru bya EACRF i Goma ho muntara ya Kivu yamajyaruguru byemeza ko nyuma y’inama yahuje Abakuru b’ingabo Iburundi, hamwe n’izindi nzego z’akarere k’ibiyaga bigari byaviriyemo uyumutwe wa M23 kubahiriza ibyemezo byo kuva mu bice wari warigaruriye.
Kuri uyu wagatatu 22.03.2023, EACRF iremeza ko ingabo z’u Burundi ziri kugenzura ibice bitandukanye muri teritwari ya Masisi ahahoze ingabo za M23 ibi bice hakaba harimo: Karuba, Mushaki, Kirolirwe na Kitchanga.
Inama zabayobozi ntizisiba guterana Kukibazo cumutekano muke uri muri Eastern ya Congo Kinshasa, izaba Présidents ndetse ninama zabakuru b’ingabo. Tubibutsa ko iyabagize Abakuru b’ingabo iheruka kubera i Bujumbura hariyabaye tariki 9.12 2022. Niyabereye i Nairobi tariki 09.02.2023 izinama zose baganiraga kubirebana nintambara ihanganishije ingabo za M23 nihuriro ryingabo za FARDC, Fdlr, Maïmaï ndetse na Bacanshuro (Wagner).




