
Abagaba b’Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afrika y’Amajyepfo SADC baheruka guhurira mu nama yari igamije kwiga umugambi w’uko bafasha leta ya Kinshasa kwigobotora imitwe yitwaje imbunda harimo na M23.
Yanditswe na na Bruce Bahanda, kw’itariki 16.05.2023, saa 3:45 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Hari myanzuro abakuru b’ibihugu bigize uyumuryango wa SADC, wo kohereza Ingabo zayo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gufasha iki gihugu kumaraho imitwe yitwaje intwaro ikorera kubutaka bwo muburasirazuba bw’icogihu.
Uwo mwanzuro wafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yabereye i Windhoek muri Namibie, ku wa Mbere tariki ya 08.05.2023.
Mbere y’iyi nama, hari habanje kuba indi nama ya Komisiyo idasanzwe y’Ingabo za SADC. Ni inama yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 06.05.2023, ikaba yari iyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Namibie, Air Marshal Martin Kambulu Pinehas.
Ikinyamakuru Africa Intelligence mu nyandiko y’ibanga y’ibyabereye muri iriya nama kivuga ko cyabonye, cyanditse ko abayitabiriye baganiriye ku mutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’Ingabo za Congo (FARDC).
Mu rwego rwo gufasha FARDC kwigobotora uyu mutwe, hatanzwe ibitekerezo bibiri birimo icy’uko SADC yakohereza Ingabo zayo muri Congo; cyangwa igafasha mu buryo buziguye Ingabo za Congo (FARDC).
Icyifuzo cya mbere byarangiye ari cyo giherewe umugisha mu nama Troïka yahurije abakuru b’ibihugu bigize SADC mu murwa mukuru wa Namibie, ku wa 08.05.2023.
Nk’uko abashinzwe gupanga gahunda yo kohereza muri Republika ya Demokarasi ya Congo, Ingabo babigaragaje, Ingabo za SADC zizoherezwayo ngo zigomba guhabwa ibikoresho bihagije bya gisirikare, indege z’intambara ndetse zikanubakirwa ubushobozi buhagije mu byerekeye ubutasi.
Batanze kandi umwanzuro w’uko hashyirwaho itsinda rizoberewe mu gukoresha ibiturika, ikindi Ingabo zigahabwa ubufasha bw’imbunda z’imizinga, kajugujugu zishinzwe kugaba ibitero ndetse n’izindi zoroheje z’ubwikorezi n’izikora ubutasi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, aheruka gutangaza ko nta gihindutse Ingabo za SADC zizagera muri Congo hagati y’itariki ya 15 n’iya 20 z’ukwezi gutaha kwa gatandatu.
Kimweho haramakuru yemezwa avuga ko umuryango SADC, ko utavuga rumwe ku ngingo yo kurasa M23.
Ibi bibaye mugihe Umuvugizi w’igisirikare cya Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen Major Sylvain Ekenge atangaje ko umutwe wa M23 uri kwitegura kubura imirwano, mubice bya Teritware ya Masisi.
Yabitangaje mugihe Major Willy Ngoma, Umuvugizi w’Igisirikare ca M23, nawe yabanjirije uwigisirikare ca Republika ya Demokarasi ya Congo ko Fardc irimo kwisuganya mubice baherereyemo kugira ngo barwanye M23 maze Willy Ngoma, avuga ko nabo batazifumbata ngo baceceke.




