Abaminisitiri bose bo muri leta ya perezida William Ruto birukanwe.
Perezida wa Kenya William Ruto, yirukanye abaminisitiri bose bo muri leta ye, nyuma yigihe muri iki gihugu hari imyigaragambyo idasanzwe yasize yangirije ibintu, ndetse n’abantu babarirwa mu mirongo bahasiga ubuzima.
Ay’amakuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, itariki ya 11/07/2024.
Nk’uko iyi nkuru ibivuga n’uko perezida William Ruto, ubwe yatangaje ko visi perezida w’iki gihugu, Rigathi Gachagua n’umunyamabanga w’ibiro bya minisitiri w’intebe Musalia Muvudadi, bagumye mu nshingano zabo.
William Ruto kandi yasezeranyije Abanyakenya ko Guverinoma nshya izashyirwaho, izakemura ibibazo byose n’impungenge by’abaturage bari bamaze iminsi bari mu myigaragabyo.
Uretse abaminisitiri birukanywe, yanirukanye kandi n’umugenzuzi w’imari ya leta, avuga ko za minisiteri ziza kuba ziyobowe n’abanyamabanga bahoraho bazo.
Ruto yatangarije abanyamakuru bo mu biro by’umukuru w’igihugu ko iki cyemezo cyaje gikurikira igenzura n’isesanguramakuru ryimbitse.
Yagize ati: “Nubwo hari byinshi twagezeho, byagaragarije ko Abanyakenya bafite byinshi batanzeho, kandi bafitiye icyizere ubu buyobozi ko bishobora kuzana impinduka zidasanzwe mu mateka y’igihugu cyacu.”
MCN.