Abana babiri mu nkambi ya Mikenke, baheruka gukomereka bakomerekejwe na Gerenade.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 21/07/2023, saa 10:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mu Mikenke homuri Secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga, ahacumbikiwe abakuwe mubyabo kubera intambara zurudaca zibera mu Misozi miremire y’Imulenge (High Land Of Mulenge) kumunsi w’ejo hashize abana babiri baturikiwe ni gisasu cya Gerenade aba bana baza gukomereka.
Nyuma yo gukomereka bahise bajanwa mubitaro bya Mikenke, akaba ariho barimo kuvurigwa nkuko tubikesha bamwe mubaturage baturiye aka gace ka Mikenke.
Nkuko byavuzwe, nuko aba bana bakinishije Gerenade, nyuma yuko bari bamaze kuyitora hafi nahari inkambi ya Mikenke.
Ati: “Kubera ukutamenya kwabana, batoye Gerenade batayizi bo bagira ngo nigikinisho nkuko abana babigenza muri kwakuyikinisha birangira ibaturikanye. Bombi barakomereka bikabije. Nabana bari mukigero c’imyaka irimunsi yacumi, Ubu kobaravurigwa kubitaro bya Mikenke.”
Ibi byatumye aba Chefs, bomuri ako gace ka Mikenke, baburira abaturage kuba maso n’imugihe ako gace kakunze kwibasirwa n’ibitero bya Mai Mai Bishambuke, aho bagiye babigaba mumihana yabaga irimo Abanyamulenge.
Kuba ako gace karagiye kabamo inyeshamba bitera kuba ibisasu nkibyo bitabura kumisozi nomubisambu ndetse no mumashamba.
Aba Chefs bagasaba ko hagize utora cangwa akabona ibisasu nkibyo yakwihutira kubibwira Ubuyobozi bumwegereye.