Abandi basirikare ba FARDC bakatiwe ibihano birimo ibikakaye muri Kivu y’Epfo.
Urukiko rwa gisirikare ruherereye Uvira, rwakatiye igihano cy’urupfu abasirikare batatu ba FARDC, nyuma y’uko bahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi no gusesagura amasasu, ubwo barasaga cyane mu bantu bari bicaye biganirira bisanzwe.
Iki cyemezo urukiko rwa gisirikare rugifashye mu gihe hari hatarashira ukwezi abandi basirikare ba FARDC 25 , bari bakatiwe igihano cy’urupfu, bo bakaba barahamijwe ibyaha birimo guhunga urugamba bari bahanganyemo na M23 muri teritware ya Lubero.
Aba basirikare batatu bakatiwe ku wa Mbere tariki ya 22/07/2024, nyuma yo kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare rwa Uvira rwari rwimuriye ibikorwa byarwo mu gace ka Mboko muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Bahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi, umugambi wo gushaka kwica, kurenga ku mabwiriza ya gisirikare ndetse no gupfusha ubusa amasasu.
Kandi bivugwa ko ubwo aba basirikare barasagura amasasu buzira impamvu, ayo masasu yaje kwica abantu barimo n’umusirikare umwe n’abasivili babiri.
Muri abo baje kwitaba Imana batatu harimo kandi n’umukozi wa leta ushinzwe abinjira n’abasohoka muri Secteur ya Tanganyika.
Aba baregwa gukora urwo rugomo ni abasirikare ba FARDC, bakatiwe igihano cy’urupfu kandi basabwa kwishyura n’amadolari y’Amerika angana na 250 akazahabwa abagizweho ingaruka n’ibyo.
MCN.