Ku wa gatatu, tariki ya 6 ukwezi kwa Cyenda , abantu 17 barapfuye abandi benshi barakomereka, nimu gitero cagabwe mu mudugudu wa Balingina homu Ntara ya Ituri.
Amakuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News, avuga ko iki gitero cyagabwe n’inyeshamba za Mai Mai.
Aka gace bagabyemo igitero gaherereye nko mu birometero makumyabiri(20) nahitwa Komanda aha akaba ari mubice bya Walese.
Byavuzwe ko ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo ni bwo abo ba Mai Mai baje bitwaje imbunda n’ibyuma maze bahita binjira muri uyu muhana wa Balingina, arinabwo batangiye kwica abantu bamwe mubicwe bicishijwe imipanga abandi bararaswa.
Iyi nkuru yakomeje ivuga ko aka gace kagize igihe kibasirwa n’ibitero bya Mai Mai ndetse na ADF.
Gusa ubuyobozi bwo muri ibi bice bwavuze ko Abaturage bongeye kugaruka ndetse ko uyu munsi abantu batangiye ibikorwa byabo byaburimunsi.
Imiryango itegamiye kuri Leta yita ku burenganzira bwa muntu yashize itangazo hanze rivuga ko baba bajwe n’iyicwa ryabantu rikomeje gufata intera mu Ntara ya Ituri. Ibi n’ibyatangajwe na bwana Christophe Munyanderu. Uyu yakomeje avuga ko asaba Guverinoma ya Kinshasa kohereza ingabo zikomeye kugira zirinde umutekano wabaturage.
By Bruce Bahanda.
Tariki 07/09/2023.