
Abantu 19 nibo bahasize ubuzima bivuye kumvura muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo ( RDC).
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 04.04.2023, Saa 6:50 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News dukesha abaturiye intara ya Kivu Yaruguru nuko mugace kitwa
Bulwa, kari muri Teritware ya Masisi, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , abantu 19 bicwe nimvura kumunsi w’ejo hashize tariki 03.04.2023.
Nk’uko byatangajwe na Chadrack Mbuk, Ndibanja, umwe mu batware baka gace kitwa Bulwa ko muri Zone ya Masisi, avuga ko iyi mpanuka yaturutse kumvura yaguye arininshi mu gitondo co kuruyu Wambere.
Yanongeye ko bagikomeje gushakisha ko harabandi boba bahasize ubuzima kuko harinamazu menshi yasenyutse.
Alphonse Mushesha Mihingano, umuyobozi w’akarere ka Masisi, nawe yemeje iyi mibare ya mbere, ashimangira ko ari iyibanze kobagikomeje kureba ko harabandi.
Yongeyeho ko ababyeyi bagera kuri 25, baherekeje abana babo munzuzi barimo koza ibintu byagiye byangirizwa niyomvura.
Naho Umuturage umwe w’itwa Musafiri Balume, utuye i Bulwa, yatangaje ko yabuze umwe muri bashiki be mumvura nyinshi yaguye muribyo bice.
Subwambere Imvura yangiriza ibintu ikica nabantu muri Republika ya democrasi ya Congo, umwaka ushize Imvura yahitanye abantu bagera 150 mumujyi wa Kinshasa aho binavugwa ko iyimvura yaba yarahitanye abarenga abo iyomvura kandi bivugwa ko yanasenye namazu menshi bikanavugwa ko habaye nuburangare bwa Leta ya Kinshasa.
Muruku kwezi tuvuyemo uyumwaka mumujyi wa Baraka uherereye muri Teritware ya Fizi muri Kivu yamajyepho Imvura yahitanye abantu bagera ku 10 isenya namazu atabarika.




